RFL
Kigali

Jidenna wakunzwe mu ndirimbo ‘Classic Man’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2019 16:07
0


Jidenna Theodore Mobisson wavutswe kuwa 04 Gicurasi 1985 akamenyakana mu muziki ku izina rya Jidenna, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, kizaba mu Ugushyingo 2019.



Jidenna ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umuhimbyi unatunganya amajwi wavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria. Yaje imbere ku rutonde rw’abahanzi batatu RG Consult yatanze abafana bemeza ko ari we bashaka kubona abataramira mu Ugushyingo 2019.

Jidenna wakunzwe mu ndirimbo ‘Classic Man’ yagize amajwi 60% akurikirwa na Vanessa Mdee [Yari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent] wo muri Tanzania wagize amajwi 30% naho MI Casa wo muri Afurika y’Epfo agira amajwi 9%.

Mu 2015 Jidenna yashyize hanze indirimbo ‘Classic Man’ na Yoga’ zamwaguriye igikundiro. Ku wa 20 Gashyantare 2019 ni bwo yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Classic Man’ afatanyije n’umuhanzi GianArthur; imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 68 zirenga ku rubuga rwa Youtube.  

Ku wa 15 Nyakanga 2015 ‘Classic’ yayisubiyemo afatanyije na Kendrick Lamar, imaze kurebwa na Miliyoni 51 kuri Youtube. Tariki 17 Gashyantare 2017, yasohoye album yise ‘The Chief’ yashyizwe ku mwanya wa 37 kuri Billboard 200. Jidenna yasoje Kaminuza muri Stanford, indirimbo ye yahatanye mu bihembo bya Grammy Award ku nshuro ya 58.

Jidenna yisanzuye mu kibuga cy’umuziki muri 2015; yashyize imbere injyana ya Hip Hop na Afrobeat. Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Janelle Monae, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi Unuige, Shuara Muhammad n’abandi.

Jidenna ni umuhanzi w’umunyadikundiro! Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini kuri Youtube ndetse zumvwa kenshi. Akunzwe mu ndirimbo nka “Little Bit More”, “Chief don’t’ run”, “Bambi” n’izindi.

Agiye gutaramira i Kigali abisikanye na Awilo Longomba watanze ibyishimo muri Kigali Jazz Junction mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

Jidenna yahigitse Vanessa Mdee na MI Casa

Jidenna ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CLASSIC MAN' JIDENNA YAKORANYE NA GIANARTHUR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND