RFL
Kigali

Umubyaza ku bitaro by'i Masaka yasohoye indirimbo ivuga impinduka zigejeje kuri ‘Vision 2020’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2019 17:01
3


Umuhanzi Wellars Nsegiyumva yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Deja 2020’ ifite iminota 6’ amasegonda 13’ ikagirwa n’umuziki w’akarongo ko muri Kiliziya Gatolika.



Mu mwaka wa 2000 Nsengiyumva yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri ni bwo yatangiye kumva bavuga ‘Vision 2020’. Avuga ko icyo gihe yumvaga Radio Rwanda bakavuga ko muri 2020 u Rwanda ruzaba rugeze kuri byinshi. 

Ashingiye ku byakozwe mu gihe cy’imyaka 25 ishize, avuga ko ibyo yumvaga n’ibyo yiboneye nta gushidikanya ko u Rwanda rwesheje umuhigo wa ‘Vision 2020’ runategura imirongo migari y’umwaka wa 2050.

Muri iyi ndirimbo avuga ko hashize igihe abanyarwanda baciye ukubiri no gucana agatadowa ubu bakaba bakoresha amashanyarazi. Avuga ko mbere abarwayi babahekaga mu ngobyi ya kinyarwanda ubu hakaba hifashishwa ‘Ambulance’.

Avuga ko hari abigaga bicaye munsi y'igiti ubu hakaba harubatswe amashuri meza y’icyitegererezo. Anavuga ko mbere Radio Rwanda itakoraga amasaha 24 kuri 24 ariko ubu ikaba isigaye ikora igihe cyose. Ibi byose avuga ko birangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asabira umugisha.

Yatangarije INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yumvikanishe ibyagezweho n'u Rwanda. Ati "Ni ukugira ngo numvikanishe muri rusange bimwe muri byinshi byagezweho na Leta y'ubumwe y'u Rwanda mu gihe cy'imyaka 25 ishize no kurushaho gusigasira ibyagezweho.” 

Uyu muhanzi yavutse mu 1984 avukira mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Yize amashuri abanza kuri Kimisave ayisumbuye yiga i Musanze naho kaminuza yiga muri ‘KHI’ mu ishami ry'ububyaza.

Ni umubyaza w'umwuga aho akora mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro ashinzwe by'umwihariko ‘Hospital accreditation program’.  

Avuga ko akunda Imana akaba anaririmba muri Chorale Kristu Nyirimpuhwe, Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe (i Kabuga). Yavuze ko yatangiye kwimenyereza gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki nka piano n’ibindi.

Wellars Nsengiyumva yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Deja 2020'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DEJA 2020' YA WELLARS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • betty4 years ago
    Wonderfull
  • Veve4 years ago
    Uyu muhanzi ukora umwuga w'ububyaza numuhanga cyane nakomeze ateze igihugu imbere tumuri inyuma .courage courage ms wellars & big congratulations
  • Rutabana J.Paul4 years ago
    URWANDA TWISHIMIYE AHORUGEZE





Inyarwanda BACKGROUND