RFL
Kigali

Urutonde rw'Abaperezida 5 babayeho bahembwa umushahara muto ku Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/10/2019 10:46
2


Wari uzi ko Perezida w’u Bushinwa na we ari mu baperezida bahembwaga umushahara muto? Umushahara wa Minisitiri w’intebe wa Singapore ukubye inshuro zirenga 100 uw’uwumwe mu baperezida bahembwa macye ku isi. Reka turebere hamwe abakuru b’ibihugu babayeho bahembwa macye.



5. Xi Jinping


Kubera ko ayoboye igihugu gikomeye, ushobora gutekereza ko ahembwa amafanga menshi. Ariko si ko bimeze. Perezida Xi Jinping uyobora u Bushinwa, igihugu gifite ubukungu bwa kabiri bukomeye ku isi, ari mu bakuru b’ibihugu bahembwa umushahara muto. Xi, w’imyaka 66, ayobora u Bushinwa kuva muri 2013, ubwo yasimburaga Hu Jintao. 

Perezida Xi ahembwa 22,000 y’amadolari ku mwaka. Bivugwa ko Perezida Xi afite umutungo ungana na miliyari 1.5 y’amadolari. Afite imitungo myinshi haba mu Bushinwa ndetse no muri Hong Kong. Xi Jinping kandi ni we munyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa.

4. Robert Mugabe

Iyo uvuze Zimbabwe, birashoboka ko uhita utekereza Robert Mugabe wayiyoboye imyaka irenga 35. Kuva iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika cyabona ubwigenge muri 1987, Mugabe yarakiyoboye kugeza akuweho mu Ugushyingo 2017. Mugabe ari mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bahembwaga umushahara muto. Ku mwaka yahembwaga 18,000 y’amadolari. Bivugwa ko umutungo wa Mugabe ungana na miliyari 1.7 isaga y’amadolari. Ku myaka 95, Mugabe yaguye mu bitaro byo muri Singapore muri Nzeli 2019 azize kanseri.

3. Beji Caid Essebsi

Nyuma y’inkubiri yo mu bihugu by’Abarabu yo muri 2011, Tuniziya ni bwo yatoye Perezida bwa mbere. Essebsi ni we perezida watowe bwa mbere muri 2014. Perezida Essebsi yayoboye Tunisiya kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo yitabye Imana afite imyaka 92. Akiri ku butegetsi, yahembwaga 16,700 y’amadolari ku mwaka. Yavukiye mu muryango ukize, gusa umutungo we ntabwo uzwi uko ungana.

2. Macky Sall

Yatangiye kuyobora Senegal muri 2012, asimbuye Perezida Abdoulaye Wade. Macky Sall, uhererutse gutorerwa gukomeza kuyobora, ahembwa 15,200 y’amadolari ku mwaka. Mbere y’uko aba perezida, Sall, w’imyaka 57, yari yarabaye minisitiri w’intebe ndetse na perezida w’Inteko Nshingamategeko. Muri 2012, Perezida Sall yari ifite imitungo ingana na miliyoni 2.6 z’amadolari. Mu matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Sall yatsinze ku majwi 58%.

1.      Jose Mujica

Yamenyekanye cyane nk’umuperezida ucisha macye. Kutabaho mu buzima buhenze, kuva mu ngoro ya perezida akajya kuba kazu gato mu cyaro no gutunga imodoka ya kera kandi ihendutse ni bimwe mu byaranze Jose Mujica, wayoboye Uruguay kuva muri 2010 kugeza muri 2015.

Umushahara we ntiwari muto mu by’ukuri. Ahubwo 90% by’ayo yahembwaga yayatangaga mu bikorwa by’ubugiraneza. Noneho agasigarana 15,000 y’amadolari ku mwaka. Ayo ni yo mafaranga Mujica n’umugore we bakoreshaga ku isambu yabo mu cyaro.

Mujica, w’imyaka 84, wayoboye manda imwe nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Uruguay, azwi cyane nk’umuperezida wabayeho yizirika umukanda. Rimwe yigeze kuvuga ko atari umukene.

“Banyita umuperezida ukennye kurusha abandi, ariko sinjya numva ndi umukene,” Ni ko yabwiye BBC muri 2012. Avuga ko abakennye ari abakora gusa ngo babe mu buzima buhenze kandi bagahora bifuza ibindi byinshi.

Undi muyobozi ni Papa uyobora Vatikani. N’ubwo akenshi adafatwa nk’umuyobozi mu bya politiki, umuyobozi wa Kiliziya Gatorika na we ni umukuru w’igihugu. Papa we nta mushahara ahabwa.

Nyamara n’ubwo umushahara w’aba baperezida ari muto, ibihugu byabo biba byarabishyuriye bimwe mu by’ingenzi bikenerwa, harimo nko guhabwa inzu, kwishyura amazi n’umuriro, abacunga umutekano ndetse n’imodoka n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no mu kazi.

Sources: FORBES, CARRER ADDICT, BBC

Umwanditsi: Moise Mugisha Bahati-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana Emmanuel4 years ago
    Muzatubwire nabakize cyanee?
  • Yvan melo bdi4 years ago
    "Murakoze cyane ku nkuru ngira kamaro mudushikirije!"





Inyarwanda BACKGROUND