Wari uzi ko Perezida w’u Bushinwa na we ari mu baperezida bahembwaga umushahara muto? Umushahara wa Minisitiri w’intebe wa Singapore ukubye inshuro zirenga 100 uw’uwumwe mu baperezida bahembwa macye ku isi. Reka turebere hamwe abakuru b’ibihugu babayeho bahembwa macye.
5. Xi Jinping
Kubera ko ayoboye igihugu gikomeye, ushobora gutekereza ko ahembwa amafanga menshi. Ariko si ko bimeze. Perezida Xi Jinping uyobora u Bushinwa, igihugu gifite ubukungu bwa kabiri bukomeye ku isi, ari mu bakuru b’ibihugu bahembwa umushahara muto. Xi, w’imyaka 66, ayobora u Bushinwa kuva muri 2013, ubwo yasimburaga Hu Jintao.
Perezida Xi
ahembwa 22,000 y’amadolari ku mwaka. Bivugwa ko Perezida Xi afite umutungo
ungana na miliyari 1.5 y’amadolari. Afite imitungo myinshi haba mu Bushinwa
ndetse no muri Hong Kong. Xi Jinping kandi ni we munyamabanga mukuru w’ishyaka
riri ku butegetsi mu Bushinwa.
4. Robert Mugabe
Iyo uvuze Zimbabwe,
birashoboka ko uhita utekereza Robert Mugabe wayiyoboye imyaka irenga 35. Kuva
iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika cyabona ubwigenge muri 1987, Mugabe
yarakiyoboye kugeza akuweho mu Ugushyingo 2017. Mugabe ari mu bakuru b’ibihugu
bo muri Afurika bahembwaga umushahara muto. Ku mwaka yahembwaga 18,000 y’amadolari.
Bivugwa ko umutungo wa Mugabe ungana na miliyari 1.7 isaga y’amadolari. Ku
myaka 95, Mugabe yaguye mu bitaro byo muri Singapore muri Nzeli 2019 azize
kanseri.
3. Beji Caid Essebsi
Nyuma y’inkubiri yo mu
bihugu by’Abarabu yo muri 2011, Tuniziya ni bwo yatoye Perezida bwa mbere. Essebsi
ni we perezida watowe bwa mbere muri 2014. Perezida Essebsi yayoboye Tunisiya
kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo yitabye Imana afite imyaka 92. Akiri ku
butegetsi, yahembwaga 16,700 y’amadolari ku mwaka. Yavukiye mu muryango ukize, gusa umutungo we ntabwo uzwi uko ungana.
2. Macky Sall
Yatangiye kuyobora
Senegal muri 2012, asimbuye Perezida Abdoulaye Wade. Macky Sall, uhererutse
gutorerwa gukomeza kuyobora, ahembwa 15,200 y’amadolari ku mwaka. Mbere y’uko
aba perezida, Sall, w’imyaka 57, yari yarabaye minisitiri w’intebe ndetse na
perezida w’Inteko Nshingamategeko. Muri 2012, Perezida Sall yari ifite
imitungo ingana na miliyoni 2.6 z’amadolari. Mu matora yabaye muri Gashyantare
uyu mwaka, Sall yatsinze ku majwi 58%.
1.
Jose Mujica
Yamenyekanye cyane
nk’umuperezida ucisha macye. Kutabaho mu buzima buhenze, kuva mu ngoro ya
perezida akajya kuba kazu gato mu cyaro no gutunga imodoka ya kera kandi
ihendutse ni bimwe mu byaranze Jose Mujica, wayoboye Uruguay kuva muri 2010
kugeza muri 2015.
Umushahara we ntiwari
muto mu by’ukuri. Ahubwo 90% by’ayo yahembwaga yayatangaga mu bikorwa
by’ubugiraneza. Noneho agasigarana 15,000 y’amadolari ku mwaka. Ayo ni yo
mafaranga Mujica n’umugore we bakoreshaga ku isambu yabo mu cyaro.
Mujica, w’imyaka 84,
wayoboye manda imwe nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Uruguay, azwi cyane
nk’umuperezida wabayeho yizirika umukanda. Rimwe yigeze kuvuga ko atari umukene.
“Banyita umuperezida
ukennye kurusha abandi, ariko sinjya numva ndi umukene,” Ni ko yabwiye BBC muri
2012. Avuga ko abakennye ari abakora gusa ngo babe mu buzima buhenze kandi
bagahora bifuza ibindi byinshi.
Undi muyobozi ni Papa uyobora Vatikani. N’ubwo akenshi adafatwa
nk’umuyobozi mu bya politiki, umuyobozi wa Kiliziya Gatorika na we ni umukuru
w’igihugu. Papa we nta mushahara
ahabwa.
Nyamara n’ubwo
umushahara w’aba baperezida ari muto, ibihugu byabo biba byarabishyuriye bimwe
mu by’ingenzi bikenerwa, harimo nko guhabwa inzu, kwishyura amazi n’umuriro,
abacunga umutekano ndetse n’imodoka n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo
no mu kazi.
Sources: FORBES, CARRER
ADDICT, BBC
Umwanditsi: Moise
Mugisha Bahati-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO