RFL
Kigali

Adrien Misigaro agiye gukorera igitaramo muri Swede amenyekanisha album ye nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2019 9:00
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ubarizwa muri Canada, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye agiye gukorera mu gihugu cya Swede arushako kumenyekanisha album nshya “Nzagerayo”.



Album nshya yise “Nzagerayo” yayikubiyeho indirimbo umunani nka “Nzagerayo” [Yitiriye album] “Umuntu usanzwe”, “Ntuhinduka”, “Salama” n’izindi nshya atarashyira hanze nka “Impano”, “You won my soul”, “Ndabyemeye” n’izindi.

Adrien Misigaro yatangarije INYARWANDA, ko yatangiye gutegura ibitaramo bigamije kumenyakanisha album shya. Avuga ko ari ibitaramo azageza mu bihugu bitandukanye, kuri iyi nshuro akaba ahereye mu gihugu cya Swede azataramira kuwa 07 Ukuboza 2019.

Yavuze ko iyi album itarajya ku isoko bitewe n’uko hari indirimbo ebyiri zikiri muri studio ariko ko azajya muri Swede yamaze kuzikora. Ati “Iyi album ntirajya ku isoko bitewe n’uko hari indirimbo ebyiri zikiri muri studio ariko mbere y’uko njya muri Swede zizaba zagiye hanze.”

Kuwa 15 Ukuboza 2019 we na Gentil Misigaro bazataramira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gitaramo ‘Buri Munsi Night’.

Misigaro avuga ko nyuma yo gutaramira muri Swede ibitaramo nk’ibi azabikomeza mu mwaka wa 2020 muri Amerika, Australia, U Burayi n’ahandi. Avuga ko ataremeza neza niba mu Rwanda naho azahakorera igitaramo cyo kumurika iyi album.

Muri Gashyantare 2020 azaba ari mu Rwanda bitari muri gahunda yo gukora igitaramo cyo kwamamaza iyi album ahubwo azaba aje mu bikorwa by’itsinda ‘New Melody of Hope’ yashinze.

Iyi album yatunganyijwe na Producer Lick Lick, Pastor P na Producer Boris wafashe amajwi yari akaneye y’abaririmbyi.

Adrien Misigaro ahereye muri Swede amenyekanisha album nshya

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTIBYAMUKANZE" YA ADRIEN MISIGARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND