RFL
Kigali

VIDEO: Yateretewe n’Imana, amaze imyaka 5 atarakora ku ibere ry’umukobwa, yategetswe guhagarika Hiphop nyuma yo gukora indirimbo Imbwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2019 18:45
0


Deo Imanirakarama umwe mu baraperi bahagaze neza mu njyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel, yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com avuga ko yategetswe guhagarika burundu injyana ya Hiphop nyuma y’iminsi micye akoze indirimbo yise ‘Imbwa’. Yanadutangarije uko Imana yamutereteye umukobwa bagiye kurushinga.



Umuraperi Deo Imanirakarama kuva atangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Avumwe, Hunga udapfa, Imana y’ukuri n’izindi. Uyu muraperi yahoze ari imbata y’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, nyuma aza kwakira agakiza. Aherutse gukora indirimbo yise ‘Imbwa’ aririmbamo ati “Hanze hazaba imbwa n’abarozi”.

Abahanuzi b'ibinyoma bahanurira abantu bakavuga ko ari Imana yabatumye kandi babeshya, Deo Imanirakarama yabise imbwa muri iyi ndirimbo ye. Abandi yise imbwa, ni abigisha inyigisho z'ubuyoboye, aho yagarutse cyane ku bigisha inyigisho z'ubuntu. Yatunze agatoki kandi ku bakora umurimo w'Imana bagamije indoke aho guhembura imitima y'intama bashumbye.


Deo Imanirakarama wahanuye abakozi b'Imana abinyujije mu ndirimbo 'Imbwa'

Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo ‘Imbwa’, uyu muraperi yaje guhindura injyana, ibintu avuga ko ari Imana yabimusabye. Yatangarije Inyarwanda.com ko mu buzima bwe bwa buri munsi, ayoborwa n’Umwuka w’Imana. Yahamije ko Imana ari yo yamusabye guhagarika burundu injyana ya Hiphop. Ntasobanura neza impamvu yabiteye, gusa avuga ko ari ko Imana yamusabye. Kuri ubu ari gukora indirimbo zituje ndetse ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo nshya yise Ijwi ryawe.

Deo Imanirakarama yavuze uko yateretewe n’Imana // Amaze imyaka 5 atarakora ku ibere ry’umukobwa

Uyu musore yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe azakora umwaka utaha. Yavuze ko umukobwa witwa Liyete bazarushinga ari Imana yamumutereteye na cyane ko we ngo nta mwanya abona wo kujya gutereta bitewe n’uko umwanya we munini aba ari mu kazi undi akawukoresha mu gukorera Imana na cyane ko ari inshuti ‘y’igihuru’, aho aba ashaka kuvuga ko ari umunyamasengesho ukomeye. Ni umuvugabutumwa w’ubushake, umuhanuzi akaba umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana.


Deo Imanirakarama Deo ubarizwa mu itorero rya ADEPR SEGEM Nk’umusore ushaka kurushinga, ngo yakunze umukobwa, nyuma Imana imubwira Imana atari we ishaka ihita imwizeza ko izamushakira umukobwa ufite umutima ishaka. Deo ati Imana ni yo yantereteye njyewe nta mwanya naba mfite ngo ngiye gutereta nk’abandi bantu ngo mbatere imitoma cyangwa ngo mbabeshye.”

Asobanura uko yahuye n’umukobwa yateretewe n’Imana, yavuze ko Imana yahaye ibimenyetso umukobwa,inabwira Deo ko uwo mukobwa azamuhamagara ari nijoro, ndetse hakaba n’umuhanuzikazi nawe ngo wahawe ibimenyetso n’Imana ku rukundo rwa Deon a Liyete. Deo ati “Uwo muntu tuziranye yahuye nawe (n’umukobwa) batanaziranye nawe aramubona ngo yumva aramukunze,..bahana nimero, ubwo njyewe Imana yari irimo kumbwira ngo ndamuzanye ariko ntazi ahantu izaca ariko hari umuntu yari yamweretse, naramumweretse nyuma arambwira ngo ni uwo nabonye.


Deo hamwe n'umukobwa yise Icyuzuzo, uwo yateretewe n'Imana

Imana ngo yari yarahaye umukobwa ibimenyetso ku musore yamuhitiyemo, imubwira ko izamuha umusore w’igikara by’akarusho inamubwira uko azaba yambaye ku munsi wa mbere wo guhura kwabo. Deo ngo yahawe ikimenyetso ko umukobwa Imana yamutoranirije azamuhamagara ari nijoro, ngo ni nako byagenze koko ahita yemera ibyo yabwiwe. Icyakora Deo avuga ko nta zina na rimwe ry’umukobwa Imana yigeze imuha, ati “Nta zina na rimwe yigeze impa, yambwiye ko impaye umukobwa ufite umutima ishaka.”


Deo avuga ko ari umuvugabutumwa utavangiye

Deo yatubwiye ko nyuma yo guhura n’uwo mukobwa, buri umwe yashimye undi, bemeranya kubana. Yavuze ko yabwiye umukobwa ubuzima yanyuzemo bwo kwivuruguta mu byaha, anamubwira ko yaje kwakira agakiza ubu akaba ari umukozi w’Imana wahindutse rwose dore ko kuva avuye mu busambanyi, ubu amaze imyaka 5 atarakora ku ibere ry’umukobwa nk’uko yabihamirije inyarwanda.com.

Ku bijyanye n’abahanuzi b’ibinyoma basigaye bahanurira abantu ibinyoma, Deo yabajijwe nib anta mungege afite z’uko umuhanuzikazi yatubwiye wahaye umukunzi we nimero ye ya telefone, adashobora kuba ari umukino yabakinnye, atubwira ko yibarije Imana imwemeza ko Liyete ari we mukobwa yamuhitiyemo mu bandi bose bo ku isi.


Deo yagaharitse burundu Hiphop atangira gukora indirimbo zituje

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DEO IMANIRAKARAMA


UMVA INDIRIMBO 'IMBWA' YA DEO IMANIRAKARAMA


UMVA HANO 'IJWI RYAWE' INDIRIMBO NSHYA YA DEO


VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND