RFL
Kigali

Senderi Hit yashimagije abamotari mu ndirimbo ye nshya abasaba kumufasha gukora amashusho yayo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2019 18:52
0


Umuhanzi Senderi Hit kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019 yasohoye indirimbo nshya yise “Moto zitunze imiryango”. Ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 27’ iri mu njyana ya Afrobeat afitiye igikombe cya Salax Awards yamaranye imyaka ine.



Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga”, “Twaribohoye”, “Iyo twicaranye tuvugana ibyubaka u Rwanda”, “Abasore bariho nta cash”, “Wijya gusenga ufite Jelousie”, “Aba-Rayon”, “APR Fc” n’izindi nyinshi.

Senderi Hit kandi anazwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyi ndirimbo ye nshya yise “Moto zitunze imiryango” mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na KnoxBeat muri ‘studio’ ya Monster Records.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Senderi Hit yavuze ko yakoze indirimbo “Moto zitunze imiryango” akomoye igitekerezo ku mu motari bakoranye urugendo mu mvura amukuye i Nyamirambo amugeza mu Mujyi rwagati.

Uyu mu motari yabwiye Senderi ko asanzwe ari umufana we kandi akunda indirimbo ze aranazimwumvisha muri telefoni ye ngendanwa. Mu rugendo, uyu muhanzi yabajije uyu mu motari umurava utuma bakora amasaha 24 kuri 24.

Uyu mu motari yasubije Senderi ko ‘moto zitunze imiryango’. Senderi ati “Yambwiye ko moto ari ubuzima. Moto zitunze imiryango kandi ko umuvuduko w’igihugu cyacu udusaba gukora amasaha 24 kuri 24 nk’uko mu bindi bihugu bimeze.”

Muri iryo joro Senderi yagiye muri studio atangira kwandika indirimbo ahereye ku gitekerezo n’ikiganiro yagiranye n’uwo mu motari avuga ko atibuka. 

Uyu mu motari kandi yabwiye Senderi ko ‘mu isuku no mu mutekano bari ku isonga ndetse no gutangira amakuru ku gihe’. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaruka ku rugendo yagiranye n’uyu mu motari, agashimagiza ibyiza by’abamotari n’ibindi.

Ashishikariza abamotari kugira ubwishingizi, gutwara abagenzi bakabagezeho amahoro, kumenya ubuzima bw'uwo batwaye nabo ubwabo n’ibyabandi wakwangiza ndetse no kumenya amategeko y’umuhanda kugira ngo udahomba burundu. Yasabye abamotari gutunga iyi ndirimbo no kumufasha gukora amashusho yayo.

Yagize ati “Ndasaba abamotari bose iyi ndirimbo kuyumva bakamenya uburyo nkunda umwuga wabo. Kandi ndabasaba y’uko bamfasha nkazayikorera amashusho umumotari yaba ari mu rugo akayireba akamenya ko umwuga wabo ufite agaciro.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo avuga ko azakoreshamo abamotari bo mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali. Yasabye kandi abanyamakuru bakoresha moto mu ngendo za buri munsi gucuranga iyi ndirimbo.

Yagize ati “Ndasaba n’abanyamakuru niba wari wigeze kugenda kuri moto cyangwa n’ubu ukiyegendaho gucuranga iyi ndirimbo umumotari aryoherwe uheshe agaciro umwuga we. Umubwire uti moto ni ‘ubuzima.”

Senderi Hit yashyize hanze indirimbo nshya "Moto zitunze imiryango"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MOTO ZITUNZE IMIRYANGO" YA SENDERI HIT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND