RFL
Kigali

Sugira Ernest yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bwa APR FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2019 13:30
1


Rutahizamu Sugira Ernest uheruka guhagarikwa na APR FC igihe kitazwi kubera amagambo yatangaje, yanditse ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi, abatoza, abakunzi ndetse n’abafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.




Sugira Ernest wahagaritswe na APR FC yasabiye ambabazi amagambo yavuze

Mu ntangiriro z'iki cyumweru ku wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019,  nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe igihe kitazwi azira amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza wayo. Nyuma yo guhagarikwa Sugira Ernest yanditse ibaruwa  isaba  imbabazi umuryango mugari wa APR ku byo yatangaje. Ni ibaruwa we ubwe yahise ashyira ku rukuta nkoranyambaga rwe rwa instagram.

Sugira Ernest wahesheje ikipe y’igihugu itike yo kuzitabira imikino yo guhatanira igikombe cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun, nyuma yo gutsinda Ethiopie ibitego 2 wenyine mu mikino yombi, yatangaje ko impamvu adatsinda mu ikipe ye ya APR FC ariko adakinishwa neza  kandi ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu kurusha Club ye, atangaza ko wenda nyuma naho bizaza.

Aya magambo yababaje cyane Ubuyobozi ndetse n’abatoza ba APR FC bavuga ko yasuzuguye club ye bityo aba ahagaritswe mu gihe hataratangazwa ibihano yafatiwe.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku rukuta rwa instagram rwa Sugira Ernest hagaragaye ibaruwa yanditse anayishyikiriza ubuyobozi bwa APR FC isaba imbabazi ku magambo yatangaje yatumye ahagarikwa. Muri iyo baruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza Sugira Ernest yagize ati

“Ku buyobozi bwa APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana b’akadasohoka b’iyi kipe nziza ya APR FC. Namaze kumenya ko narengereye nkabatenguha ku rukundo munkunda, mwahaye agaciro ubuzima bwanjye  ndetse munabuha icyerekezo cyiboneye."

"Mfite ikimwaro ndetse ndicuza ku byo navuze, nkaba nsaba imbabazi zo kuvuga amagambo atari ngombwa mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia, narateshutse kuko byari byandenze."

"Ndabizi ko ibyo natangaje bitabashimishije, ntabwo ari icyo nari ngamije, nakoze amakosa nkanishinja buri  kimwe navuze kuko narakosheje bityo nkaba nsaba ko nababarirwa.”


Sugira Ernest amaze gukina umukino umwe kuva shampiyona yatangira, yakinnye na As Kigali ubwo yahushaga Penaliti. Ntacyo ubuyobozi bwa APR FC buratandaza ku ibaruwa ya Sugira, hakaba hitezwe kumenya niba azahanwa cyangwa azababarirwa.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo4 years ago
    UMUTOZA BYATANGUYE KU MUCANGA BADUFYUNYIKIYE AMAZI .HASHIZE NGO ABAKINNYI NTIBARAMENYEKANA NONE UBU AGEZE KURI SUGARA AVUGA AMA FUTI NTA SYSTEME NIMWE ARATWEREKA.GUTSINDA BIGORANYE.MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND