Rutahizamu Sugira Ernest uheruka guhagarikwa na APR FC igihe kitazwi kubera amagambo yatangaje, yanditse ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi, abatoza, abakunzi ndetse n’abafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Sugira Ernest wahagaritswe na APR FC yasabiye ambabazi amagambo yavuze
Mu ntangiriro z'iki
cyumweru ku wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu
Amavubi Sugira Ernest yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe igihe kitazwi azira
amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza wayo. Nyuma yo guhagarikwa Sugira Ernest yanditse ibaruwa
isaba imbabazi umuryango mugari
wa APR ku byo yatangaje. Ni ibaruwa we ubwe yahise ashyira ku rukuta nkoranyambaga rwe rwa instagram.
Sugira Ernest wahesheje
ikipe y’igihugu itike yo kuzitabira imikino yo guhatanira igikombe cya CHAN 2020
kizabera muri Cameroun, nyuma yo gutsinda Ethiopie ibitego 2 wenyine mu mikino
yombi, yatangaje ko impamvu adatsinda mu ikipe ye ya APR FC ariko adakinishwa neza kandi ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu
kurusha Club ye, atangaza ko wenda nyuma naho bizaza.
Aya magambo yababaje cyane
Ubuyobozi ndetse n’abatoza ba APR FC bavuga ko yasuzuguye club ye bityo aba
ahagaritswe mu gihe hataratangazwa ibihano yafatiwe.
Mu masaha y’igitondo cyo
kuri uyu wa Gatatu, ku rukuta rwa instagram rwa Sugira Ernest hagaragaye
ibaruwa yanditse anayishyikiriza ubuyobozi bwa APR FC isaba imbabazi ku magambo
yatangaje yatumye ahagarikwa. Muri iyo baruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza
Sugira Ernest yagize ati
“Ku buyobozi bwa
APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana b’akadasohoka b’iyi
kipe nziza ya APR FC. Namaze kumenya ko narengereye nkabatenguha ku rukundo
munkunda, mwahaye agaciro ubuzima bwanjye ndetse munabuha icyerekezo cyiboneye."
"Mfite ikimwaro ndetse ndicuza ku byo
navuze, nkaba nsaba imbabazi zo kuvuga amagambo atari ngombwa mu kiganiro
n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia, narateshutse kuko byari
byandenze."
"Ndabizi ko ibyo natangaje
bitabashimishije, ntabwo ari icyo nari ngamije, nakoze amakosa nkanishinja buri
kimwe navuze kuko narakosheje bityo nkaba nsaba ko nababarirwa.”
Sugira Ernest
amaze gukina umukino umwe kuva shampiyona yatangira, yakinnye na As Kigali ubwo
yahushaga Penaliti. Ntacyo ubuyobozi bwa APR FC buratandaza ku ibaruwa ya
Sugira, hakaba hitezwe kumenya niba azahanwa cyangwa azababarirwa.
Umwanditsi –
SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO