RFL
Kigali

Ibyo umutoza Adil Mohamed Erradi yatangaje biraca amarenga ko Sugira Ernest nta mwanya wo gukina agifite muri APR FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2019 12:17
0


Nyuma y'uko rutahizamu Sugira Ernest afatiwe ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi ashinjwa agahagarikwa igihe kitazwi adakina, nyuma y’umukino yari amaze gutsinda Marine FC i Rubavu, umutoza wa APR FC Mohamed Erradi yavuze amagambo aca amarenga ko Sugira nta mwanya agifite muri APR, binashoboka ko isaha n’isaha yayisohokamo.




Ibyo Mohamed Erradi yatangaje bishobora gutuma Sugira atazagaruka mu kibuga vuba

Mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda wabereye i Rubavu, Marine Fc yatsindiwe mu rugo na APR FC ibitego 2-1, byatsinzwe na Danny Usengimana na Nizeyimana Djuma. Ni umukino rutahizamu Sugira Ernest atakinnye kubera ko yafatiwe ibihano bitewe n’amagambo yatangaje agaragaza ko atishimiye uburyo akinishwa mu ikipe ya APR FC bituma adatsinda nk'uko aba abyifuza.


Mohamed Erradi avuga ko afite ba rutahizamu beza Sugira atabonetse ntacyo byica

Nyuma yo kwegukana amanota 3, APR FC igahita inafata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by'agateganyo, itangazamakuru ryegereye umutoza Adil Mohamed rimubaza ku bijyanye na Sugira Ernest kuba atakinnye, maze nawe ava imuzi n’imuzingo ukuri kose ntacyo abakinze.

Yagize ati” Ngiye kubabwira ukuri kose, kandi ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari ukudutesha agaciro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira. Kuko mfite rutahizamu ufite ubushobozi bwo gutsinda ibitego bine mu mikino ine ya shampiyona. Kuri ubu Danny atsinda ibitego bine. Uyu munsi nazanye undi rutahizamu ampesha penaliti mu gice cya kabiri yatumye dutsinda bityo rero mba numva ari ugusuzugura ikipe, abakinnyi, ndetse na ba rutahizamu banjye.”

“Mfite Danny, mfite Nshuti, Yves, mfite na  Lague ukina imyanya itandukanye, nkagira Djuma na we ashobora gukina imyanya myinshi. Si Sugira wenyine uri mu ikipe ya APR FC kuko  dufite abakinnyi 24 bose. Sugira, ni umukinnyi nubaha nk’umuntu ariko mu bijyanye n’akazi, nta by’ubushuti kuko gukora aribyo bishyirwa imbere. Si izina ushyira imbere ry’ibyo wakoze mu bihe byashize. Ahubwo uyu munsi n’ahazaza ni ho haba harebwa. Natwaye ibikombe bitandukanye, natsinze imikino itandukanye ariko ninsindwa imikino itatu iri imbere ntabwo bazambwira ngo Adil hari imikino watsinze none komezanya n’ikipe ahubwo bazambwira bati sohoka mu ikipe kuko nturi kuzuza inshingano zawe.”

Yakomeje agira ati "Naje nsanga Sugira yari amaze igihe yaravunitse ariko ari kugaruka mu kibuga, bigendanye n’uburyo nari namubonye muri CECAFA, naramubwiye nti Sugira ni wowe ugomba kubanza mu kibuga mu mikino ya gisirikare, yarakinnye atsinda ibitego bine ahamagarwa mu ikipe y’igihugu naho ahageze aratsinda ibyo byose ni ukubera APR FC. Mu mikino itandukanye namuhaye amahirwe ngo akine hari uburyo butabarika yahushije kuri AS Kigali, anahusha penaliti namweretse amashusho. Kuko no mu buryo bwo gukora mu kibuga yari munsi y’abandi bakinnyi bose. Umva nkubwize ukuri ntabwo ndi hano gushimisha Sugira cyangwa undi wese, ndi hano gukora akazi nshinzwe nk’umutoza, akazi kacu ni ugukina tugatsinda imikino, tugakora cyane. Iby’ubucuti biza nyuma.”

Yakomeje ati "Njye mfite ba rutahizamu beza , nshuti, Danny, Yves na Djuma. Njye ndatsinda, mu ikipe y’igihugu na Giroud atsinda mu ikipe y’igihugu ariko ntatsinda muri Chelsea mu gihe Benzema atsinda muri Real Madrid ariko ntahamagarwe mu ikipe y’u Bufaransa. Si byo? N’umukinnyi wa Chelsea, ajya mu kibuga asimbuye muri Chelsea ariko mu ikipe y’igihugu ni we ubanzamo, Tammy  Abraham ari kwitwara neza muri Chelsea ariko ntahamagarwa mu ikipe y’igihugu ngo akine? Buri wese aba afite inshingano ze. Njye ndi umutoza mba ngomba gutsinda imikino yanjye, n’umutoza w’ikipe y’igihugu aba agomba gutsinda imikino ye, ndizera ko Sugira, no mu gihe Jacques Tuyisenge  azaba aje na Muhadjili akaza, birumvikana ndizera ko Sugira azaba ari we uzaba ayoboye ubusatirizi.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ntiburatangaza igihe Sugira azagarukira mu kibuga avuye mu bihano ndetse n’ibihano muri rusange yafatiwe. Gusa ibyatangajwe n'umutoza wa APRC biragaragaza ko Sugira yafatiwe ibihano bikarishye bishobora kuzamara igihe kitari gito.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND