RFL
Kigali

Dr. Edouard NGIRENTE asanga u Rwanda rwarateye intambwe ishimishije mu guhangana na Virus itera Sida

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/10/2019 11:17
0


Imibare yavuye mu bushakashatsi kuri Virus itera Sida mu Rwanda (RPHIA) yagaragaje intambwe ishimishije igihugu cyateye mu guhangana n’icyo cyorezo binyuze mu kurinda ko habaho ubwandu bushya no guha ubuvuzi abafite virus itera Sida.



Intambwe ikomeye u Rwanda Rwateye igaragarira cyane cyane mu kuzuza intego zikubiye muri gahunda y’umuryango w’abibumbye (UNAIDS) izwi nka 90-90-90. Ari byo bisobanuye ko 90% by’abafite virus itera Sida baba babizi, 90% by’abazi ko bafite virus bakaba bari ku miti igabanya ubukana bwa virus, hanyuma 90% by’abari ku miti bakaba bashobora gutsinda burundu virus mu maraso ari byo bizwi nka viral load suppression. Kuri iyo ntego, u Rwanda rwashoboye kugera kuri 84-98-90 ibi bikaba byerekana imbaraga zashyizwe mu kwita ndetse no mu kuvura abafite virus itera sida mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE baraye bateraniye muri Kigali Convention Center kugira ngo batangaze ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe kuva mu mwaka ushize wa 2018. 

Ubu bushakashatsi bwayobowe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, bukaba ari bwo bushakashatsi bwa mbere bwakozwe bushingiye ku batuye mu gihugu hose kugira ngo hagaragazwe ingano y’ubwandu bushya bubaho buri mwaka mu gihugu (HIV incidence) ndetse n’uburyo ingano ya virus igenda igabanuka mu maraso y’abafite iyo virus (viral load suppression). 

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa tekiniki n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira no gukurikirana indwara CDC, ndetse n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi gishamikiye kuri Kaminuza ya Columbia ICAP, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare NISR. Ubu bushakashatsi kandi bukaba bwarakozwe ku nkunga ya PEPFAR. 

Kuva bwatangira mu kwezi kwa cumi 2018 kugeza mu kwa gatatu 2019, abashakashatsi ba RPHIA bashoboye kugera ku ngo 11,000 mu gihugu hose, bavugana n’abantu barenga 30,000 bari hagati y’imyaka 15 na 64 y’amavuko, bavuganye kandi n’ingimbi n’abangavu bagera ku 9,000 bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko. 

Abakoreweho ubu bushakashatsi kandi bahawe serivisi zo gupimwa virus itera Sida bahabwa ibisubizo byabo, hatanzwe serivisi z’ubujyanama kuri Virus itera Sida ndetse hanatangwa amakuru y’uko abafite virus itera sida bashobora kubona ubuvuzi. 

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abafite virus itera Sida mu Rwanda ari 3% by’abantu bakuru. Uyu mubare ni uku wakomeje kugaragara, ubu hashize imyaka irenga 17 kubera imbaraga zashyizwe mu kuvura abafite virus ndetse no gukumira ubwandu bushya.  

Uyu mubare tuwushyize mu mibare isanzwe twavuga ko abantu bagera ku 210,000 bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite virus itera Sida mu Rwanda. Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko buri mwaka abagera kuri 0.08% buri mwaka ari bo bandura.  

Jessica Justman uyobora ICAP yagize ati “Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ubuhanga n’imbaraga zitangaje mu gushyiraho gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bwa virus itera Sida, mu kuvura abafite virus no kubafasha kugabanya cyane ingano ya virus mu maraso bityo bagakomeza ubuzima bwabo atari abarwayi b’indembe ahubwo ari abaturage bifitiye akamaro kandi bagafitiye n’igihugu”. 

Justman yongeyeho ati “ubu bushakashatsi ni ingenzi kuko bwerekana ahakwiye gushyirwa imbaraga mu byemezo na za politiki zishyirwaho mu kurwanya iki cyorezo” 

Gahunda zihamye na zo kurwanya Sida zishyirwaho na Leta y’u Rwanda nizo zagize uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bamenya uko bahagaze, abafite virus bakavurwa batararemba hanyuma abakiri bazima bagashyirirwaho inzira zo kwirinda. 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND