RFL
Kigali

Nirere Shanel n'igihangange Sangare Oumou bazatarama mu iserukiramuco rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/10/2019 8:34
0


Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity] ku nshuro ya mbere yateguye iserukiramuco yise "Hamwe Festival" rigamije kugaragaza uko ubuhanzi butandukanye bushobora kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwa muntu.



Iri serukiramuco rizatangira tariki 8 Ugishyingo 2019 risozwe tariki 13 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Kigali. "Hamwe Festival" izahuza abasanzwe bakora mu buvuzi, abashoramari muri uru rwego n'abahanzi mu ntumbero yo gushaka icyakomeza kubungabunga ubuzima bw'abantu.

Muri iyi nama abahanzi, abashoramari mu buhanzi, inzobere mu buvuzi bazagaragaza uburyo ubuhanzi ari ingenzi mu kurengera ubuzima bw'abantu n'uko bwakoreshwa neza kurushaho.

Iri serukiramuco kandi rifitemo igice cy'igitaramo aho tariki 10 Ugishyingo 2019 umuhanzikazi Shanel Nirere uba mu Bufaransa azataramana na Oumou Sangare, umuririmbyikazi wo muri Mali wamamaye mu njyana gakondo ya Wassoulou akaba yaranatwaye ibihembo binyuranye birimo n'icya Grammy Award mu 2011.

Tariki 12 Ugushyingo 2019 hazaba inama nyunguranabitekerezo igaragaza uko ubuhanzi bushobora kuba inkingi mu gushyira Intego z'Iterambere Rirambye [SDGS], ikazabera muri Kigali Convention Centre.

Mu gusoza iri serukiramuco hazagaragazwa uko imbyino zishobora gukemura ibibazo by'umubiri no mu mutwe. Ibi bizakorwa na n'umuhanga mu kubyina watsindiye ibihembo byinshi, akaba n'umwarimu w'imbyino muri Kaminuza ya Hong Kong, Dr Rainbow Ho na Wesley Ruzibiza washinze itorero ryitwa Amizero.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND