Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019 umuhanzi Burabyo Yvan Buravan ubarizwa muri ‘Label’ ya 'New Level' yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Inkuru” ifite iminota ine n’amasegonda 14’. Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo nka “Feel It”, “Si Belle”, “Garagaza”, “Oya” n’izindi nyinshi.
Mu ndirimbo nshya yise “Inkuru” yishyize mu mwanya w’umusore
wamenyanye n’umukobwa ari ubushuti busanzwe ariko muri we yifuza ko ibyabo
byagera kure. Amutaka avuga ko yari ‘nk’ikirere cy’ijoro cyuje umucyo ntamenye icyo amutekerezaho’.
Avuga ko atari azi neza ko uwo mukobwa nawe amukunda ndetse akimara guhingutsa ijambo ry’uko amukunda ‘ntibyatinze gucamo’. Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Yvan Buravan agira ati “Naramukunze nawe arankunda. Imitima nayo turagurana. Oya sinamujya kure rukundo,”
Yvan Buravan yatarangarije INYARWANDA ko yahimbye iyi ndirimbo “Inkuru” ashaka kuvuga ku rukundo nyarukundo ruva ku bushuti kugeza mwemeranyije kubana kugeza mu ‘busaza’.
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh. Yahinduwe mu Cyongereza na Malaika Uwaharo.
Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze kuva
yamurika album ya mbere yise ‘The Love Lab’. Mu Ukwakira 2018 uyu muhanzi yakoze amateka atarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda yegukana irushanwa ry'umuziki 'Prix Decouvertes RFI'.
Yvan Buravan yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise "Inkuru"
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INKURU" YA YVAN BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO