RFL
Kigali

Suge Knight yavuze amagambo agaragaza ko ashobora kuba agiye kugabanyirizwa uburoko

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2019 8:41
0


Aya magambo yayavugiye muri gereza, binyuze ku murongo wa terephone akubiyemo ubutumwa bugaruka cyane ku muraperi Nick Cannon umubereye inshuti idasanzwe muri ibi bihe bitamworoheye ari mu buroko. Yanavuze ko ari kwandikwa ho igitabo.




Suge Knight washinze Death Row Records

Marion Hugh wamamaye nka ‘Suge’Knight Jr ni umunyamerika w’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, wabonye izuba tariki 19 Mata 1965 aza kwamamare cyane nyuma yo gushinga inzu yafashije abahanzi bakomye nka 2Pac, Dr.Dre, Snoop Dogg, n’abandi izwi nka Death Row Records .

Kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 ni bwo yagonze abantu babiri umwe ahasiga ubuzima bimuviramo gukatirwa imyaka 28 yose yigifungo.

Uyu mugabo ufungiye muri gereza iherereye San Diego, kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019 binyuze mu kiganiro yatanze ku murongo wa telephone yasangije abantu amagambo akomeye yatumye benshi bemeza ko ashobora kuba asigaje igihe gito mu buroko.

Ati”Imana ifite imigambi igihe cyose, nizeye ko ngomba kuzaba ndi m urugo mbere y’uko ubimenya”.


Nubwo ntakibyemeza ijana kw’ijana aya magambo yatumye abenshi bavuga ko iki cyamamare gishobora kuzafungurwa mu gihe gitandukanye n'imyaka yari yarakatiwe.

Yakoje asaba Nick Cannon gugomeza kumwitira ku muryango cyane cyane abana. Yongeyeho ko ubuzima bwe buri kwandikwaho igitabo n'uyu muraperi

Yifuza ko iki gitabo cyakwinjiza amafaranga yatunga umuryango we asaba Ray J kumuha nawe ubufasha kuri uyu mushinga w'igitabo. TMZ dukesha iyi nkuru yashize hanze ikiganiro kirambuye cya Suge Knight.

UMVA IKIGANIRO KIRAMBUYE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND