RFL
Kigali

Waba uzi ko kwiba ari indwara? Menya byinshi ku ndwara yo kugira irari ryo kwiba (Kleptomonia) ndetse n’uko wayirinda

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2019 7:21
0


Umunyarwanda yaragize ati "Uwiba igi yakwiba n’inka kandi ingeso ipfa nyirayo yapfuye".Kwiba ni ingeso ushobora gusanga mu bantu b'ingeri zose n’ubwo abantu bakunda koroshya imvugo bakabyita kwitiza, gusa uko byagenda kose gufata ikintu cy'undi atakikwihereye babyita kwiba.



Nk'uko tubikesha urubuga myoclonic.org rugarazako igihe bavuga ko umuntu afite indwara yo kwiba (Kleptomonia) ari cya gihe umuntu aba yumva afite inyota yo gufata cyangwa gutwara ikintu kitari icye atari uko agikeneye mu by'ukuri ahanini usanga icyo kintu kinafite agaciro gacye (little value). Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara igaragara gake ariko ikaba ari indwara ikomeye cyane kuko mu gihe itavuwe ishobora gutera ibibazo kuri wowe ndetse n’inshuti zawe.

Ushobora kwibaza uti ”ese ni iki gitera indwara yo kwiba (Kleptomonia)”? Ubushakashatsi bugaragaza ko nta kintu kizwi mu by'ukuri gitera iyi ndwara ariko hari bimwe bishobora kuba intandaro y’ubu burwayi, birimo: Kugabanuka ku musemburo wa serotonin udufasha mu kugenzura uko twiyumva (mood and emotion).

-Umusemburo wa dopamine nawo ugira uruhare mu gutuma umuntu agira ibineza neza. Indwara zose zigira umuntu imbata (addictive disorders) zituma ubwonko burekura umusemburo wa dopamine bityo rero umuntu akumva agize ibinezaneza bigatuma akoresha ibisindisha kugira ngo amererwe neza ari byo birangira bimugize imbata. Uko umuntu akomeza kwiba ni nako akomeza kurushaho gukenera kubikora.

Ese ni ibiki byongerera umuntu ibyago byo kurwara iyi ndwara?

Nk'uko tubikesha urubuga myoclonic.org ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubu burwayi butazwi cyane (uncommon). Ibi rero bigatuma abantu batajya kwivuza kandi barwaye. Ubu burwayi bukaba butangira nko guhera ku myaka icumi ariko bushobora no gutangira umuntu akuze. Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko bibiri bya gatatu (2/3) by'abarwaye iyi ndwara ari abagore. 

Bimwe mu byongera ibyago byo kuba wakwibasirwa n'iyi ndwara ni ibi bikurikira:

-Kuba mu muryango wawe hari uwagaragaweho n'iyi ndwara cyangwa se umuntu wabaye imbata y’inzoga nabyo byakongera amahirwe yokurwara iy’indwara.

-Umuntu usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe nawe afite amahirwe menshi yo kuba yarwara iy’indwara.

Ese ni ibihe bimenyetso biranga ubu burwayi?

-Kunanirwa guhangana n’irari rikurimo ryo gutwara cyangwa kwiba ibintu udakeneye, 

- Kumva udatekanye mu buryo bw'ibyiyumvo, 

- Kumva wiyanze, kumva wicuza ndetse unicira urubanza kandi ufite ikimwaro n’isoni zo kumva wafatwa nyuma yo kwiba, 

- Kugira irari ryo kwiba ibintu badakenewe cyane.

- Akenshi iyo biba ntibaba bashaka kwigomeka babikora kuko bashaka kwiba.

-Akenshi bibira mu maguriro rusange cyangwa se bakiba mu birori batumiwemo.

-Ibyo bakunda kwiba baba bafite ubushobozi bwo kubyigurira.

-Akenshi ibintu uyu murwayi y’iba ntagaciro biba bifite ugereranyije nuwo ariwe.

Ese ni gute wakwirinda ubu burwayi?

Nk'uko twabibonye haruguru twabonye ko igitera ubu burwayi kitazwi neza ni nayo mpamvu rero uburyo bwo kwirinda butazwi neza. Biba byiza rero umuntu igihe abonye atangiye kwiba cyangwa se kugira irari ryo kwiba ahise ashaka ubuvuzi bwihuse mbere y'uko ubu burwayi bwiyongera ndetse bikanamufasha no kwirinda ingaruka mbi zaturuka kuri ubu burwayi.

Ese ubu burwayi buravurwa bugakira?

Yego ubu burwayi buravurwa bugakira. Nkuko tubikesha urubuga my.clevelandclinic.org bugaragaza ko Psychotherapy ari bwo buvuzi bukorerwa umuntu ufite ikibazo cy’indwara yo gushyugumbwa (Impulse control disorders) cyangwa uburwayi bwo kumva watwara ikintu cy'abandi. Ubu buvuzi intego yabwo ni ukugira ngo bagufashe kumva impamvu ukunda gushaka gutwara ibintu by'abandi noneho bakagufasha ku kwereka buryo ki wajya witwara mu gihe wumvise ugize iryo rari.

Akenshi kuvura iyi ndwara yo kwiba bagendera mu kugenzura imitekerereze ya muntu. Gusa rimwe na rimwe imiti ishobora gukoreshwa urugero: Naltroxine,uyu muti watanze ikizere ko ushobora kugenzura abantu bafite irari ryabagize imbata. Ni byiza ko umuntu akwiye kugana muganga hakiri kare mu gihe yumva atameze neza kugira ngo yirinde ko indwara yarushaho gukura. Ariko icy'ingenzi ni ukwirinda dore ko kwirinda biruta kwivuza. Mugire ubuzima buzira umuze buzira indwara yo gukorakora cyangwa kwiba.

Src: my.clevelandclinic.org, mayoclinic.org

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND