RFL
Kigali

Urukundo ni igiti gifite impumuro y’ubumana rushaka kurindwa no kugaburirwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2019 16:17
0


Iyo urukundo u ibirutunga bikwiriye rurakura rukarabya, ariko niba rugaburiwe nabi ruzapfa, rushobora no kwicwa no kubura ibyo kurutunga.



Ntawamenya ko umuntu ukunda kuri ubu, uzakomeza gukunda ubuziraherezo. Niba urukundo rutagaburiwe rurapfa (ahari kuri ubu rumeze neza kuko rugaburirwa, ruhura n’ineza y’umukunzi) .

Urukundo rushobora kwicwa n’uko rutitaweho, imibanire y’abakundanye igomba kunyura mu njyana imwe. Amakimbirane menshi aniga urukundo akarwica, gusobanukirwa neza mugenzi wawe ku bibi utari uzi bishobora kwica urukundo.

Kutagira ikinyabupfura, agasuzuguro, kutagira icyo witaho, kutaba hamwe, …bishobora kugira uruhare mu kwica urukundo. Gucana isano n’Imana nta shiti bituma urukundo rupfa kuko ariyo soko ya rwo.“Ibikorwa byinshi by’urukoza soni bikonjesha urukundo”.Iyi niyo ngorane y’abashyingiranywe.

Batangiye ku rwubaka bari mu rukundo.Umwe cyangwa bombi mu bashakanye baba abanenganenzi. Umwe atangira gufata undi nk’igikoresho yaronse: ntiyite k’uburyo akwiriye kugaragara,amagambo ye, umugambi we mu buzima, isuku, gahunda n’ibindi…ni ruto ni ruto umuriro w’urukundo ukazima, ni ko icyo giti kigenda cyuma amaherezo kigapfa, maze abari basanzwe bota ikibatsi cy’umuriro w’urukundo bagasigara bicaye mu ivu ryawo.

Urukundo rushobora gukomeza gukura rukamara ibihe, Twabonye ko urukundo rushobora gupfa, ariko ntabwo rukeneye gupfa, Uko ibihe bihereza ibindi urukundo rushobora gukomeza ruva mu bwiza rujya mu bundi. Muri icyo gihe ni ngombwa ko abashakanye biyemeza, kururinda rukagumya kwaka, Bagomba kwenyegeza ngo rugumye rwake,bakongeramo amavuta, bakarugumana rufite ikibatsi.

Ibintu bikurikira bizatuma urukundo rwanyu rukura, kandi rurusheho kubanezeza:

Kuvana mu mibereho yawe ibintu mugenzi wawe adakunda.

Kubaka mu mibereho yawe ibintu mugenzi wawe akunda.

Imbaraga ikomeye yo kwimenyaho amakosa yawe, no kuyihana, gusaba imbabazi ahokwitsindishiriza.

Kwiyumvamo guharira mugenzi wawe igihe hariho ikibashyamiranije.

Ubutwari bwo kuba uwa mbere wo gushaka kuzana ubwiyunge utitaye kuwafuditse.

Kwivanamo kujora mugenzi wawe mu buryo busenya, ku bintu adashobora kugira icyoabikosoraho.

Kwiyemeza gukunda Uwiteka Imana yawe,kwanga icyaha no kumukorera wicishije bugufi. Kumenya ibyiza ku ruhande rwa mugenzi wawe,ukamenya n’amakosa weho utashobora guhindura.

Niba mugenzi wawe afite inenge udashobora guhindura ntukwiriye kujya uyivuga. Guhora mwerekana ibintu bigaragaza urukundo, amagambo meza, gushyikirana mu buryo bw’amagambo no kwegerana kw’imibiri, guhana impano nto, amabaruwa, kurebana urukundo, n’ibindi...

Guhamya urukundo ntibibe mu bikorwa gusa ahubwo no mu magambo nihame ritagomba kwirengagizwa ."Menya ko niba ushaka urukundo utazabigeraho umunsi umwe ngo bibe bihagije iteka ryose.

Ugomba kurufata neza buri munsi, ukaganira ibirwerekeyeho, ukarushyira mu bikorwa ngo rutere imbere, ukarurata, ukaruha umwanya w’imbere, ukarubaraho ubutungane bwuzuye.

Urukundo ntiruboneka hagati y’abantu batiringiranye. Kandi urukundo ni rwo buyery’imbanzirizamushinga ku muntu wese ushaka urugo ruhire.

Kuki urukundo rwabuze mu miryango ?

Ingo nyinshi abazigize barahanganye ndetse hari n’ababitangiye uhereye umunsi baboneyeho uburenganzira bwo kubana. Bamwe bafatanijwe n’abo badashaka kandi badakunda, abandi bashyingiranywe n’abo batazi neza, bamaze kubasobanukirwa barabazinukwa umutima ubavaho.

Abandi bakurikiye ubukire none bwarashize ubu barimu maganya y’urudaca no gusebanya. Hari n’ibindi tutarondoye, ni byo byabaye imizi yo kubura umunezero mu miryango myinshi.

Src: unitypaloalto.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND