RFL
Kigali

Jules Ulimwengu yatandukanye na Rayon Sports burundu yerekeza mu Bushinwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2019 13:33
0


Jules Ulimwengu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wagize ikibazo cy’ibyangombwa, amakuru agera ku inyarwanda.com avuga ko yatandukanye na Rayon Sports akaba agiye gukomereza mu gihugu cy’u Bushinwa mu ikipe izina ryayo ritaramenyekana.




Nyuma yo kubura ibyangombwa byo gukina nk'umunyarwanda Jules yavuye muri Rayon Sports

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira kimwe n’abandi bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda bakiniraga ku byangombwa by'uko ari abanyarwanda, babaye bahagaritswe gukinira amakipe yabo ngo habanzwe hasuzumwe imvo n’imvano y’aho babikuye. Ibi byatumye hari abakinnyi batandukana n’amakipe yabo kubera kubura ibyangombwa bibemerera gukina nk’abanyarwanda.


Jules Ulimwengu niwe watsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino wa 2018-2019

Mu mikino itatu Rayon Sports imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ntiyakoresheje Jules Ulimwengu wayitsindiye ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize.

Mu umwaka w’imikino ushize hari amakipe yagaragaje ko yifuza Ulimwengu ariko ntagwishe ku byifuzo bya Rayon Sports bijyanye n’amafaranga yifuzaga. Nyuma yo kubona ko kubona ibyangombwa byo gukina nk’umunyarwanda abibuze, Rayon Sports yemeye kurekura Jules Ulimwengu nyuma yo kumvikana n’ikipe yo mu Bushinwa ikemera gutanga ibihumbi mirongo itanu by’amadorali ($50,000) nk'uko byari mu masezerano yari afite muri Rayon Sports.

Kuri ubu Jules Ulimwengu yasubiye iwabo mu Burundi aho azava ahita akomereza mu gihugu cy’u Bushinwa.

Umwanditsi  - SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND