Jules Ulimwengu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wagize ikibazo cy’ibyangombwa, amakuru agera ku inyarwanda.com avuga ko yatandukanye na Rayon Sports akaba agiye gukomereza mu gihugu cy’u Bushinwa mu ikipe izina ryayo ritaramenyekana.
Nyuma yo kubura ibyangombwa byo gukina nk'umunyarwanda Jules yavuye muri Rayon Sports
Kuva
uyu mwaka w’imikino watangira kimwe n’abandi bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda
bakiniraga ku byangombwa by'uko ari abanyarwanda, babaye bahagaritswe gukinira
amakipe yabo ngo habanzwe hasuzumwe imvo n’imvano y’aho babikuye. Ibi byatumye
hari abakinnyi batandukana n’amakipe yabo kubera kubura ibyangombwa bibemerera
gukina nk’abanyarwanda.
Mu
mikino itatu Rayon Sports imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ntiyakoresheje
Jules Ulimwengu wayitsindiye ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize.
Mu
umwaka w’imikino ushize hari amakipe yagaragaje ko yifuza Ulimwengu ariko
ntagwishe ku byifuzo bya Rayon Sports bijyanye n’amafaranga yifuzaga. Nyuma yo
kubona ko kubona ibyangombwa byo gukina nk’umunyarwanda abibuze, Rayon Sports
yemeye kurekura Jules Ulimwengu nyuma yo kumvikana n’ikipe yo mu Bushinwa
ikemera gutanga ibihumbi mirongo itanu by’amadorali ($50,000) nk'uko byari mu
masezerano yari afite muri Rayon Sports.
Kuri
ubu Jules Ulimwengu yasubiye iwabo mu Burundi aho azava ahita akomereza mu
gihugu cy’u Bushinwa.
Umwanditsi - SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO