RFL
Kigali

Sugira Ernest yahagaritswe na APR FC igihe kitazwi! Ni iki kihishe inyuma y'iki gihano gikarishye

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2019 12:31
2


APR FC ibinyujije ku muvugizi wayo yatangaje ko yahagaritse Sugira Ernest igihe kitazwi azira amagambo yavuze mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino yari amaze gufashamo u Rwanda gusezerera Ethiopia akaruhesha itike ya CHAN, ubwo yabazwaga ku ikipe ya APR FC asanzwe akinira.




Sugira Ernest yahagaritswe na APR FC igihe kitazwi

Mu mikino 3 Sugira Ernest aheruka gukinira ikipe y’igihugu yatsinzemo ibitego 3, harimo na bibiri byasezereye Ethiopia mu mikino yombi yo gushaka itike ya CHAN u Rwanda ruherutse kubona. Ibi bituma Sugira Ernest wo mu ikipe y’igihugu aba atandukanye na Sugira wo muri APR FC muri iyi minsi, kuko usanga atagirirwa icyizere n’abatoza ba APR FC cyo kumuha umwanya wo gukina kugira ngo abigaragarize.

Nyuma y’umukino wa Ethiopia mu kiganiro n’itangazamakuru , Sugira Ernest yabajijwe iki kibazo maze nawe mu kubasubiza agira ati” Iki kibazo igihe cyose nkibajijwe nkagisubiza gikunda kunteranya n’ikipe yanjye, ubushize narabisobanuye biba bibi kuri njye, sinshaka kubivugaho byinshi. Ikipe y’igihugu itandukanye cyane n’ikipe isanzwe buri muntu agira aho yisanga, wenda ntabwo bampora ko ‘Patriotism’ indimo. Ikipe y’igihugu niyo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizaza”.


Sugira ni we wahesheje u Rwanda itike yo kuzakina CHAN 2020 atsinze Ethiopia ibitego 2

Sugira Ernest yavuze kenshi ko uburyo akinishwa mu ikipe ya APR FC butaba bumworohereza kuba yatsinda kuko akina kenshi asubira inyuma, bityo ugasanga adakunda kubona amahirwe menshi imbere y’izamu, ibi nabyo ngo ntibyashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abatoza bayo.


Sugira Ernest yahagaritswe igihe kitazwi n'ubuyobozi b'ikipe ya APR FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Tariki 22 Ukwakira 2019,  Umuvugizi w’ikipe ya APR FC ku butumwa yageneye itangazamakuru yatangaje ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe ye bitewe n’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bwa APR FC.

Yagize ati "Bwakeye neza, nyuma yuko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye Umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha ku mikino 2 ya Shampiyona Bugesera Fc na Etincelles Fc, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba n’umwanya akina muri APR Fc turawureba. Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe yamufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi ikomeza kumuhemba adakina mugihe cy’imyaka 2, kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje, ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano muzamenyeshwa mu minsi iri imbere."

Kugeza kuri ubu Sugira Ernest ntari mu bakinnyi umutoza Mohamed Erradi aza kwifashisha ubwo aza kuba akina na Marine FC, biza bisanga n'ubundi imikino ibiri atigeze akoreshwamo n’uyu mutoza w’umunya Morocco bigaragara ko atiyumva muri Quality za rutahizamu Sugira Ernest.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiransengimana betty4 years ago
    Ngewe ndumufana wa APR ubuyobozi bwikipe nibuganirize sugira noneho bumubaze ikibazo afite niba haribyo bamugomba atabona bubimuhe noneho bajye mumishyikirano.numukinnyi mwiz kd turi mubihe akenewemo
  • Thomas Musabirema 4 years ago
    Mubyukuri ibyo yavuze njye mbona arigihunga yaragifite cyo gutsinda.kdi nibamubabarire sugira si rutahizamu mubi rwose nuko yikinira gacyegacye ariko no muri Apr fc yacu yatsinda rwose ntekereza ko niriya mvune yagize ibigiramo uruhare kuko buriya club irabina .ahubuo harigihe yataka ballon nkagira ubuoba ko birikumurta aho yavunitse.guturika igufwa sibintu byoroshye nagato . Bamubabarire rwose bizaguma nogutuma national team yubaka rutahizamu ufite uburambe. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND