RFL
Kigali

KIGALI: Umugore yajugunye muri ruhurura uruhinja yari amaze kubyara-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2019 14:19
2


Umubyeyi tutaramenya amazina ye, yajugunye umwana we muri ruhurura mu masaha yo mu rukerera rw'uyu wa Kabiri tariki 22/10/2019. Kugeza ubu ntawe uramenya aho uyu mubyeyi yarengeye.




Abaganga ni bo bakuye uruhinja muri ruhurura

Uruhinja uyu mubyeyi yajugunye yari amaze kurubyarira mu murenge wa Rwezamenyo mu kagari Kabuguru ya mbere. Ahagana saa tatu za mu gitondo (9:30 Am) tariki 22 Ukwakira 2019, umunyamakuru wa INYARWANDA ni bwo yageze aho ibi byabereye. Abaturage twahasanze hari abavuze ko babonye urwo ruhinja mu gitondo bongeraho ko basanze ruryamye rwubitse inda muri ruhurura, gusa ntibifuje ko dutangaza amazina ayabo ari ko bemeye kutuganiriza.

Umwe muri bo twahereyeho usanzwe ukora isuku yo mu muhanda yavuze ko uruhinja yarubonye muri ruhurura ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 (6:30 Am). Ati"Twasanzemo agahinja nta mubyeyi wari uhari " Akomeza avuga ko nyuma yaho gato, abashinzwe umutekano bahise bahagera ndetse n'abaganga b'ivuriro ryegereye iyo ruhurura rizwi nka DISIPANSERI REHOBOTH bahita bakuramo urwo ruhinja barujyana muri iryo vuriro.


Ku ivuriro aho uruhinja rwahise rujyanwa hari abantu benshi

Avuga ko atigeze amenya icyateye uwo mubyeyi kujugunya urwo ruhinja muri iyo ruhurura. Undi mugenzi we yabwiye INYARWANDA ko yumvise bavuga ko umudamu yaje kubyarira ku ivuriro, bagahita bamwirukana agahitamo kubyarira hafi aho, yarangiza agahita ajugunya muri ruhurura umwana yari amaze kubyara. Ati"Numvise bavuga ko yasabye ubufasha bakabumwima akabyarira aho mu kunanirwa agahita umujugunya muri ruhurura"


Bamwe mu baturage twahasanze batubwiye uko byagenze

Abandi baturage babiri twahasanze nabo batubwiye ko ngo bumvise abantu bavuga ko ku ivuriro bamwimye ubufasha, akabyarira ku muryango agahita ajya kujugunya umwana muri ruhurura. Icyakora bakomeje bavuga ko batazi niba uwo mubyeyi yafashwe cyangwa se yatorotse.

Inzego za Leta twahasanze zirimo n'izumutekano ntizigeze zemera kuvugisha byinshi itangazamakuru, gusa zatubwiye ko tuba turetse. Mu minota micye umuganga yasohotse muri rya vuriro afite igikarito kirimo rwa ruhinja barushyira mu mudoka y'inzego zishinzwe umutekano baragenda. Inyarwanda.com yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'unurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa.

REBA HANO UKO DUSANZE BIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntihabose Asman 4 years ago
    Mwiriweho neza abobagore batagira impuhwe mujye, mubacishaho akanyafu
  • MBARUHN1 year ago
    MUBAZEABOBAGANGA





Inyarwanda BACKGROUND