RFL
Kigali

Uko wakwirinda Hemorroide, indwara ibabaza cyane

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2019 11:30
3


Hemorroide ni ukubyimba kw’imiyoboro y’amaraso (veines) yo mu kibuno aho imyanda isohokera igafata ku mwenge w’ikibuno mo imbere cyangwa inyuma, maze hakabyimba ku buryo umuntu iyo agiye kwituma ababara cyane



Abantu benshi bakunze kurwara hemorroide ariko bitewe n’aho iyi ndwara ifata bituma benshi batavuga ko bayirwaye kandi burya ngo ushaka gukira indwara arayirata. Umuntu uwo ari we wese ashobora kurwara iyi ndwara haba ku bakiri bato cyangwa se abakuze. Niba usanzwe urwara iyi ndwara rero,ushobora kuyikira mu gihe gito cyane kandi mu buryo bworoshye.

Ese ni iki gitera iyi ndwara?

Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo: Kuba hari umuntu wo mu muryango wawe uyirwara, Indyo idakungahaye kuri fibres, Gufata ibyo kunywa birimo alcool, Kugugarara cyangwa se gucibwamo, Guhora wicaye umwanya munini, Gutwita cyangwa se kubyara, Umubyibuho ukabije, isuku nke ku mubiri wawe, kwikorera ibintu biremereye, Kutanywa amazi menshi,…

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

Kubabara mu kibuno, kuribwa cyane mu gihe uri kwituma, kuzana akantu kameze nk’akabyimba mu kibuno,…

Hari uburyo bwiza bushobora kugufasha gukira hemoroide burimo gufata glyceline ugasiga ahababara bifasha gutuma horoha ndetse n’uburibwe bukagabanuka. 

Gufata byo kurya bikungahaye kuri fibre bizakurinda kugugarara ndetse bigufashe kwituma ibyoroheje bityo bikurinde ububabare.

Gufata amavuta ya coco ukayasiga ahafite ikibazo,ndetse no gufata vinaigre ukavangamo utuzi duke ubundi ukajya usiga ahari ikibazo, ukabikora gatatu ku munsi

Guhindura ubuzima wabagamo: Kugabanya stress, kuruhuka bihagije, kwambara imyenda y’imbere ikoze muri coton, kwirinda kwicara umwanya munini, guhagarika ibintu bifite alcool, kunywa amazi menshi nibura litilo 2 ku munsi ndetse no kwirinda ibiryo byo mu nganda.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUTUNGIREHE eugene3 years ago
    Ese ibi muvuze bramutse yanze nbwo wajya kwamuganga? Ndabashimiye kuko mushyizeho nubutabazi umuntu yakwiha Imana ibahe umugisha kuko mushaka kdi mukeneye ko Ubwoko bw'Imana bubaho neza mutagendereye Gushaka iby'isi. Abandi bavuga ibijyanye n'uburwayi bikarangira batagaragaje ibyafasha umuntu ahubwo agashyiraho number ya telephone gusa ngo umushake.niyo mpamvu mbasabiye umugisha.
  • Ntakarutimana Joël 1 year ago
    Ndabashimiye cyane kubw'inana nibiterezo ku ndwara ya emoroyide,mukumeze mudutohoreze nibindi
  • Munganyinka Eugenie 3 months ago
    Kunywa amazi y,akazuyazi ukibyuka.





Inyarwanda BACKGROUND