RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa avuye mu Rwanda arata ubwiza bwaho-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/10/2019 10:49
0


Umukinnyi wa filime w’umunyarwanda, Ncuti Gatwa, wamamaye mu yitwa “Sex Education” yavuye mu Rwanda yuzuye ibyishimo yatewe n’ubwiza bw’u Rwanda.



Ncuti Gatwa yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize, aho yari yaje gusura abo mu umuryango we. Uyu musore umaze kuba icyamamare muri sinema bitewe na filime y’uruhererekane yitwa “Sex Education” ica ku rubuga rwa Netflix, yavukiye mu Rwanda ariko akurira muri Scotland.

Nyuma y’iminsi micye yari amaze mu rw’imisozi igihumbi, Ncuti Gatwa yasuye abo mu muryango we haba ababa mu mujyi wa Kigali no mu byaro aho ababyeyi bakomoka.

Amashusho uyu musore yagiye asangiza abamukurikira yerekanaga ahantu hatandukanye yagiye atemberera n’uburyo ari heza cyane birenze uko benshi batazi u Rwanda babitekereza.

Yabashije kwibonera inka z’inyambo nk’umwihariko w’u Rwanda ndetse anasura inzu y’imideli ya Moshions yishimira cyane ibyo bakora.

Mu butumwa yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri agaragaraza ko ari gusezera yagize ati “Ku gihugu cy’imisozi igihugu warakoze gusendereza ibyishimo mu mutima wanjye. Nzagaruka vuba.”

Ncuti Gatwa ni umuhungu wa Prof. Gatwa Tharcisse ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia. Filime  ya “Sex Education” yatumye ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Movie & TV Awards 2019 n’ubwo atabashije kwegukana na kimwe mu byiciro bitatu yari arimo.

Ikinyamakuru cya Elle giherutse kumushyira ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka ku Isi. 

Nshuti Gatwa yishimiye guhura n'abo mu muryango we

Yizihiwe no gusura inka z'inyambo

Ncuti Gatwa yageze no mu byaro

Ikirere cy'u Rwanda cyamurutiye iby'ahandi hose yagiye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND