Umukinnyi wa filime w’umunyarwanda, Ncuti Gatwa, wamamaye mu yitwa “Sex Education” yavuye mu Rwanda yuzuye ibyishimo yatewe n’ubwiza bw’u Rwanda.
Ncuti Gatwa yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize, aho yari yaje gusura abo mu umuryango we. Uyu musore umaze kuba icyamamare muri sinema bitewe na filime y’uruhererekane yitwa “Sex Education” ica ku rubuga rwa Netflix, yavukiye mu Rwanda ariko akurira muri Scotland.
Nyuma y’iminsi micye yari amaze mu rw’imisozi igihumbi,
Ncuti Gatwa yasuye abo mu muryango we haba ababa mu mujyi wa Kigali no mu byaro
aho ababyeyi bakomoka.
Amashusho uyu musore yagiye asangiza abamukurikira
yerekanaga ahantu hatandukanye yagiye atemberera n’uburyo ari heza cyane
birenze uko benshi batazi u Rwanda babitekereza.
Yabashije kwibonera inka z’inyambo nk’umwihariko w’u
Rwanda ndetse anasura inzu y’imideli ya Moshions yishimira cyane ibyo bakora.
Mu butumwa yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
agaragaraza ko ari gusezera yagize ati “Ku gihugu cy’imisozi igihugu warakoze
gusendereza ibyishimo mu mutima wanjye. Nzagaruka vuba.”
Ncuti Gatwa ni umuhungu wa Prof. Gatwa Tharcisse ufite
impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia. Filime ya “Sex
Education” yatumye ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Movie & TV Awards
2019 n’ubwo atabashije kwegukana na kimwe mu byiciro bitatu yari arimo.
Ikinyamakuru cya Elle giherutse kumushyira ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka ku Isi.
Nshuti Gatwa yishimiye guhura n'abo mu muryango we
Yizihiwe no gusura inka z'inyambo
Ncuti Gatwa yageze no mu byaro
Ikirere cy'u Rwanda cyamurutiye iby'ahandi hose yagiye
TANGA IGITECYEREZO