RFL
Kigali

Kizito Mihigo agiye gusubukura amasomo ya muzika atanga mu biruhuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2019 10:06
1


Umuhanzi Kizito Mihigo yatangaje ko mu minsi micye azasubukura gahunda yatangiye yo kwigisha muzika abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bari mu biruhuko mu Mujyi wa Kigali. Ibiruhuko binini by'amashuri bizatangira tariki ya 08 Ugushyingo 2019.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kizito Mihigo yatangaje ko azatangira gutanga amasomo tariki ya 11 Ugushyingo 2019, buri munyeshuri akajya yiga kabiri mu cyumweru nk'uko bisanzwe.

Yagize ati: "Nk'uko bisanzwe ntabwo tuzagora abanyeshuri ngo bige iminsi myinshi kandi bari mu kiruhuko. Iminsi ibiri mu cyumweru iba ihagije hanyuma ibisigaye bakabyitoreza mu ngo zabo"

Avuga ko icyahindutse ugereranije no mu biruhuko bishize, ari uko amasomo azatangirwa kuri Sainte Famille aho kuba Centre Christus i Remera.

Kizito asobanura ko yifuje gukorera mu mujyi rwagati, aho abanyeshuri bose bashobora kugera bitabavunnye.

Mu biruhuko byo mu cyi, aya masomo yitabiriwe n'abanyeshuri bagera kuri 50. Kizito Mihigo yavuze ko amasomo yatanze ubushize yamugaragarije ko urubyiruko rw'u Rwanda runyotewe kugira ubumenyi bwa muzika.

Ati: "Biragaragara ko benshi mu rubyiruko banyotewe no kugira ubumenyi muri muzika, kumenya gucuranga no kuririnba.

“Ariko inshingano yacu ya mbere nk'abarimu ni ukubaha ubumenyi bw'ibanze bwo gusoma no kwandika amanota, kugira ngo bajye baririmba cyangwa bacuranga ibyo bumva basobanukiwe kandi baahobora gusobanurira abandi"

Muri muzika, Kizito Mihigo aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Sugira Usagambe Rwanda” yakoranye na Augustin Ngabonziza, “Nzakurinda” n’izindi.



Kizito Mihigo agiye gusubukura amasomo ya muzika yageneye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye


KANDA HANO UREBE AMASOMO YA MUZIKA KIZITO MIHIGO YATANZE MU BIRUHUKO (22/07-04/08/2019)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEHOVANIE Mugisha4 years ago
    nibyiza gusa mwadufasha kuduha adrees nama social medias twababonaho cg ama numero ya telephone kubw'iibindi bisobanuro.





Inyarwanda BACKGROUND