RFL
Kigali

"Rayon Sports nta bwoba inteye tuzakina uzarusha undi gukina neza mu kibuga ni we uzatsinda" Bisengimana Justin

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 19:19
0


Kuri uyu wa Kabiri Tariki 22 Ukwakira 2019, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports izakina na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 4 muri shampiyona. Ni umukino witezwe na benshi hagendewe ku buryo aya makipe ahagaze kuri ubu. Umutoza wa Bugesera avuga ko uzarusha undi gukina neza ari we uzatahana intsinzi.




Bisengimana Justin yemeza ko uzakina neza kurusha undi ari we uzacyura amanota 3

Rayon Sports ntiratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino, kubera ko mu mikino itatu ya shampiyona yakinnye yatsinze imikino 2, inganya undi umwe. Ubu iri ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 7. Bugesera Fc bazakina yo mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukina yatsinze umukino umwe, itsindwa  umukino umwe, inanganya undi mukino, ikaba iri ku mwanya wa 10 aho ifite amanota 4.

Umukino wa Rayon Sports na Bugesera Fc uzaba ukomeye bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, hari abakinnyi bavuye muri Rayon Sports kuri ubu bari gukinira Bugesera FC bazaba bashaka kugaragaza ko nubwo Rayon Sports yabarekuye ariko ari abakinnyi bakomeye n’ubundi bakwitabazwa n’iyi kipe isaha n’isaha harimo nka Mugisha Francois uzwi nka Master ndetse na Hussein Shaban Tchabalala wagiriye ibihe byiza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru. 

Ikindi gikomeza uyu mukino ni uburyo aya makipe yitabiriye isoko ryo kugura abakinnyi kandi beza, Bugesera FC yaguze abakinnyi benshi kandi beza hafi 95% ikipe yarahindutse, banazana umutoza w’umuhanga Bisengimana Justin uzwi ku kazina ka Di Matteo. Rayon Sports nayo yaguze abakinnyi beza izana n’umutoza mwiza. Uburyo aya makipe ahagaze kuri ubu bigaragaza ko ari amakipe akomeye kandi yose yatangiye shampiyona neza. Ikindi ni amateka aya makipe afitanye atuma umukino wabahuje uba ari indya nkurye.

Ukurikije umupira Bugesera Fc yakinnye ubwo yanganyaga na AS Kigali ibitego 2-2, abarayon muganiriye bakubwira ko Bugesera ari ikipe yo kwitondera kuko yagukoza isoni.


Iteka umukino wa Rayon Sports na Bugesera Fc uba ukomeye cyane

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, umutoza w’ikipe ya Bugesera FC Bisengimana Justin yavuze ko adatewe ubwoba na Rayon Sports kuko agomba gushaka intsinzi kuri uyu mukino, gusa ariko yongeyeho ko uzarusha undi gukina neza ariwe uzatsinda.

Yagize ati”Ku ruhande rwacu nka Bugesera twiteguye uyu mukino neza, turabizi neza ko ari umukino ukomeye, ni urugamba tuzaba tugiyeho nubwo mu mupira w’amaguru habamo  gutsinda, kunganya no gutsindwa,  twebwe intego yacu ni ugutsinda.  Nta bwoba Rayon Sports iduteye tuzakina umupira wacu  dushaka intsinzi kandi birashoboka. Rayon sports ni ikipe nziza tuzakina umupira mwiza uzarusha undi kwitwara neza niwe uzatsinda”.

Bugesera Fc izakina uyu mukino  idafite bamwe mu bakinnyi bayo, barimo Wilonja Jack, Bonke, Merci ndetse na Tchabalala ugishidikanywaho ariko we ashobora kwitabazwa. Mu gihe Rayon Sports yo n'ubundi ntizaba ifite rutahizamu wayo Jules Ulimwengu  utarakina umukino n’umwe wa shampiyona muri uyu mwaka bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa.

Mu mwaka w’imikino ushize, Rayon Sports yatsinze Bugesera umukino umwe banganya undi muri shampiyona, mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe Rayon Sports yatsinzemo 3 amakipe anganya umukino umwe, Bugesera itsinda umukino umwe. Ibitego byinshi byabonetse aya makipe yakinnye, hari Tariki 28 Mata 2018 ubwo Rayon Sports yatsindaga Bugesera ibitego 5-0.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND