RFL
Kigali

“Kirabiranya”, filime y’uruhererekane igaragaza amatwara y’umugabo udashobotse, yasohotse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 16:10
1


Filime y’uruhererekane yiswe 'Kirabiranya' igaragaza amatwara y’umugabo udashobotse, yasohotse bwa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019. Ni filime yatangiye gutunganywa mu Ugushyingo 2018.



Iyi filime yerekaniwe bwa mbere mu ruhame ku wa 27 Mutarama 2019 mu muhango wabereye muri Serena Hotel witabiriwe na benshi mu bakunzi n'abakinnyi ba sinema nyarwanda. Yari imaze igihe inononsorwa kugira ngo izasohoke iri ku rwego rwiza.

‘Kirabiranya’, ni filime ivuga ku nkuru y'umugabo (Kirabiranya) udashobotse mu buzima bwa buri munsi, urugo rwe ruhoramo impagarara bituma atarwishimira yirirwa azenguruka hirya no hino mu ndaya.  

'Kirabiranya' abo aca urwaho ni abafite ibikomere ku mitima baterwa n'abagabo babashukashutse bitwaje ubutunzi cyangwa se imbaraga bafite mu bijyanye n'imirimo bakora. Kirabiranya abashukira gukora uburaya n’izindi ngeso mbi.

Iyi filime izerekana impamvu kenshi na kenshi hari abantu bafata ibyemezo bigayitse mu buzima ariko nabo atari bo ahubwo bitewe n’uburyo babayeho ndetse n’ibyo baba barahuye nabyo ahahise. 

Iyi Filime izagaragaramo benshi mu bakinnyi basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda nka Ingabire Esther, Uwamahoro Antoinette wamenyekanye ku izina rya Intare y'Ingore, Uwimana Apoline.

Hategekimana Loenard (Raoul-Gica), Munezero Aline (Milka-Gica), Musore Baby, Mumarashavu Ange wamenyekanye cyane muri ‘Steps Entertainment AHADI Benis, Esther (Gica), Sandrine, Ingabire, Kevine ndetse n'abandi.

Iyi filime yanditswe na Uwimana Apoline (Agape House Films) Amashusho afatwa na Gedeon Reeves Pro usanzwe umenyerewe cyane muri uru ruganda rwa Sinema afatanyije na Rurangwa Norbert nawe umaze igihe kitari gito muri Sinema Nyarwanda.

Amashusho y’iyi filime ari gutunganywa na Gedeon Reeves, Agape House Films, Triple Pictures Entertainment na Wethu Pictures.

Gedeon Reeves Pro wafashe amashusho akanayatunganya

Aline na Leonard(Kirabiranya)

Mumarashavu Angel

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'KIRABIRANYA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Waki many4 years ago
    Kirabiranya ndumva iri mukazi





Inyarwanda BACKGROUND