RFL
Kigali

Ikipe ya Musanze FC yahagaritse rutahizamu wayo Jean Didier Touya, umutoza Niyongabo Amars asabwa kubona amanota 7 mu mikino 3

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 15:56
0


Nyuma yuko ikipe ya Musanze Fc inganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Kane muri shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, Umusaruro utarashimishije na gato ubuyobozi bw’iyi kipe bwatumye rutahizamu Jean Didier Touya ahagarikwa kubera imyitwarire mibi, naho umutoza Niyongabo Amars asabwa kubona amanota 7 mu mikino 3 iri imbere.




Jean Didier Touya wakiniye Kiyovu Sport mu bihe byashize yahagaritswe na Musanze Fc igihe kitazwi

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nibwo amabaruwa yuageze hanze agaragaza imyanzuro komite yiyi kipe yafashe nyuma y’umusaruro mubi uri mu ikipe ya Musanze Fc yari yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye beza, inazana umutoza mushya ikindi ni uko iyi kipe itajya igira ibibazo by’amikoro, ariko ikipe ikabaq ifite amanota 3 gusa kuri 12.


Umutoza Niyongabo Amars yasabwe kubona amanota 7 mu mikino Espoir, Sunrise na Rayon Sports

Mu ibaruwa ubuyobozi bwandikiye Jean Didier Touya imuhagarika, harimo ko azira imyitwarire mibi yo gukoresha izina ry’ikipe ya Musanze Fc mu nyungu ze ku giti cye nta muyobozi n’umwe wo muri Musanze Fc ubizi. Batanze ingero ebyiri, nkaho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwabajije Ubuyobozi bwa Musanze ku bijyanye na Touya, indi nshuro ni ibyo ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege nabwo yagenderaga ku izina rya Musanze Fc ari mubidafitiye akamaro ikipe. Ubuyobozi bukaba bwamuhagaritse igihe kitazwi, akaba yanahagarikiwe ibyo yagenerwaga na Musanze Fc byose.


Undi mwanzuro komite ya Musanze Fc yafashe, ni ukwibutsa umutoza Niyongabo Amars ko umusaruro iyi kipe iri kubona ari mubi cyane kandi ubabaje, uyu mutoza akaba yahawe kubona amanota 7 mu mikino itatu iri imbere Musanze Fc izakina, ubwo ni ukuvuga ko agomba byibura gutsinda imikino 2 akanganya undi mukino bitaba ibyo hagafatwa indi myanzuro bikurikije amasezerano afite muri iyi kipe.


Mu mikino itatu Musanze Fc isabwa gutsindamo ibiri, ikanganya umwe harimo umukino wa Espoir FC, Sunrise Fc ndetse na Rayon Sports

Kugeza ku munsi wa Kane muri Shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, Musanze Fc iri ku mwanya wa 13, ifite amanota 3. Mu mikino ine Musanze Fc imaze gukina yanganyije 3 itsindwa umukino umwe, nta nsinzi n’imwe iyi kipe irabona muri uyu mwaka w’imikino.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND