RFL
Kigali

Bahati akomereje i Gicumbi nyuma yo kumurikira kuri White Club filime ye ‘Ziro to Life’

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 16:35
0


Umuhanzi Bahati Makaca wo mu itsinda rya Just Family, kuwa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, azamurikira mu karere ka Gacumbi filime ye yise ‘Ziro to Life’. Ni nyuma y’uko ayimurikiye kuri White Club ku Kimironko.



Ku mugoroba kuwa 19 Ukwakira 2019 yamuritse bwa mbere filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe ndetse n’itsinda rye rya Just Family banyuze mu mateka ashaririye ariko kandi yagira uwo afasha kumva ko atari ryo herezo ry’ubuzima ko na nyuma y’ejo umucyo waza.

Uyu muhango washyigikiwe na bamwe mu bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda haba mu muziki ndetse na sinema barebye agaseke kari gapfundikiwe ku mateka ya Habiyambere Jean Baptiste uzwi nka Bahati mu itsinda rya Just Family muri filime yise ‘Zero to Life’

Muri iyi filime Bahati agaruka ku mateka ye n’uburyo akiri umwana yaburanye na nyina kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubwo yari amaze kugira imyaka 6 y’amavuko aza kwisanga ari mu karere ka Rubavu yaratandukanye n’ababyeyi be akabaho azi ko nta babyeyi agira.

Yanyuze mu buzima bushaririye harimo no kuba yarakoze akazi ko mu rugo avomerera abaturanyi, nyuma yaho yongera kubonana na yina nyuma y’igihe kirekire cyane.

Bahati kandi yagarutse ku mugabo witwa Silvie wari ufite boutique mu gace bari batuyemo maze bagakunda kuhataramira we na Jimmy waje gufasha itsinda rya Just Family kwishyura indirimbo ya mbere bakoze ibintu avuga ko bitazibagirana kuri bo.

Bahati yakuze yiyumvamo impano yo guconga ruhago dore ko yanakinannye na Iranzi Jean Claude mu ikipe ya Esperance mu kiciro cya kabiri

Kwinjira mu itsinda rya Just Family biri mu bintu byamugwiririye kuko nyuma yaho Jimmy na Croidja bari bajyanye indirimbo kuri Radio bayishyiriye uwitwa Kim Kizito wahoze muri iri tsinda nawe akabagezaho igitekerezo cy’uko basubiramo iyo ndirimbo nawe arimo.

Bahati yagiye akurikiyeho Kim Kizito muri Studio birangira nawe abaye umwe mu bagize itsinda. Yishimiye uburyo yakiriwe ndetse n’uburyo abantu bari batuje bakurikiye umurongo ku wundi ibikubiye muri iyi filime. 

Uyu muhanzi yatangarije INYARWANDA ko iyi filime azayimurika mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aho agiye guhera mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu azakomereza Muhanga, Musanze, Rubavu n’ahandi.


Bahati agiye kumurikira i Gicumbi filime ye yise 'Ziro To Life'

Umwanditsi – Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND