RFL
Kigali

Menya abantu b'ibikomerezwa bagiye bicwa mu buryo budasobanutse n’abagizi ba nabi!

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 11:32
0


Ku isi, ubwicanyi buraba igihe ku kindi. Abadashoboye kwirengera, abashoboye kwirwanaho, yewe n’abafite abarinzi benshi baba babarinze ngo hatagira n’ubakoraho, nabo bagerwaho n’icyo cyago.



Hanyuma bakahasiga ubuzima. Abenshi mu bakunze kwicwa, ni abakuru b’ibihugu, abami, abanyepolitiki, ndetse n’abandi bantu uba usanga bakomeye yaba aho bakomoka cyangwa se no ku isi hose.

Zimwe mu mpamvu zikunze kwicisha abantu nkabo, usanga ari:  Ukuba baharanira inyungu abandi badashaka ko ziharanirwa, bashaka guhosha amakimbirane aboneka mu duce tumwe na tumwe tw’ isi, kuba bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo babica, kuba ari abantu bateje impungenge cyangwa se ikibazo muri ako gace, ndetse n’ izindi mpamvu zishobora gutangwa. Gusa ikigaragara, ni uko abantu nk’ abo, baba bafite umubare w’abantu utari mutoya bashaka kubica. Reka turebe bamwe mu bishwe.

Archduke Franz Ferdinand


Francis Ferdinand, yari uwo mu muryango w’ icyubahiro wo mu bwami bwa Austria. Uyu, yari umwana mu kuru mu muryango wa ‘archduke Charles Louis’, uyu nawe akaba umuvandimwe w’ umwami w’ abami wa Austria, Francis Joseph. Nyuma y’ urupfu rwatwaye uwari buzabe umwami archduke Rudolf,1889, byatumye Francis Ferdinand ariwe utangazwa nk’ uzegukana ubwami nyuma y’ urupfu rwa se mu 1896. 

Francis Ferdinand nawe yaje guhura n’ uburwayi watumye murumuna we Otto ariwe bitekerezwa ko azaba umwami, ibyo binababaza Francis cyane. Mu 1913, Francis Ferdinand yaje kugirwa ‘Inspector General’ w’ igisirikare. Nyuma y’ igihe gito, muri Kamena 1914, Francis Ferdinand n’ umugore we baje kwicwa na Gavrilo Princip ahitwa Sarajevo. Ibyo, byaje gutuma nyuma y’ukwezi Austria itangaza intambara yambere y’isi irwanya Serbia.

Rafic Hariri


Rafic Baha El Deen Al-Hariri wibarutswe ku wa 1, Ugushyingo, 1944. Yari umushoramari ukomeye cyane ndetse akaba na Minisitiri w’ intebe wa Lebanon kuva mu 1992 kugeza mu 1998, ndetse no kuva 2000 kugeza ubwo yasezeraga ku nshingano ku wa 20, Ukwakira, 2004. Uyu mugabo yabaye intandaro yo kongera kwiyubaka kwa Beirut nyuma y’ imyaka 15 mu ntambara y’ abaturage.

Ku wa 14 Gashyantare, 2005, ubwo imodoka zari zitwaye Hariri zari zigeze mu mujyi Beirut, iruhande na St. George Hotel, ibisasu byapimaga ibiro kirogalama 1000 bya TNT byaraturikijwe, hanyuma bihitana Hariri. Hashingiwe ku byatangajwe na ‘Canadian Broadcasting Corporation news’, bagaragaza ko iyicwa rya Hariri ryagizwemo uruhare na Hezbollah, nk’ uko babikesha itsinda ry’ ihariye rya UN (United Nations). Urupfu rwa bwana Hariri, rwateje impinduka nyinshi kuri politiki ya Lebanon ndetse bikaba byaranateje ugukurwa ku ingabo za Syria muri Lebanon.

Aldo Moro


Aldo Moro, umunyepolitiki wo mu Butaliyani, waje kuba Minnisitiri w’ intebe nyuma y’ uko yari amaze kugaragara mu myanya myinsi y’ icyubahiro. Kuva 1963 kugeza mu 1968 ndetse no 1974 mpaka 1976, yari Minisitiri w’ intebe mu Butaliyani. Moro, yaje gushimutwa na ‘Red Brigades’, umutwe w’ ingabo wo mu Butaliyani. Guverinoma y’ Ubutaliyani yasabye ko basubizwa Moro, ariko amananiza Red Brigades yashyize kuri Leta, bituma Leta yaganga ibyo Red Brigades yasabaga ngo irekure Moro. Aldo Moro, yaje kwicwa arashwe inshuro cumi ku wa 9, Gicurasi 1978.

Benazir Bhutto


Benazir Bhutto, Minisitiri w’intebe wa Pakistan wa 11, akaba umugore wa mbere wari uturowe kuyobora igihugu cy’ abasilamu. Benazir, yari umuyobozi w’ ishyaka rya ‘Pakistan Peoples Party (PPP)’. Ubuyoboozi bwe bwagaragaye kuva mu 1988–1990, ndetse no mu 1993–1996. Ise wa Benazir, Zulfikar Ali Bhutto, yahoze ari Minisitiri w’ intebe wa Pakistan mbere y’ uko akurwa ku butegetsi.

Ku wa 27, Ukuboza, 2007, ubwo Benazir Bhutto yari mu bikorwa byo kwiyamamaza n’ ishyaka rye, asoje ibikorwa byamugenzzaga muri Rawalpindi, yagiye mu modoka ye ya Toyota Land Cruiser, hanyuma azamukira mu kadirishya ka mu rusenge rw’ imodoka ngo apepere abantu, hanyuma umugabo wari witwaje imbunda ngo amuhitane yamurasheho amasasu, ndetse haturikira n’ ibisasu byahitanye abagera muri 20. Benazir, yihutanywe ku bitaro bikuru bya Rawalpindi. Gusa, bitewe n’ uburyo yari yakomeretse, byatumye ku isaha ya 18:16, Benazir Bhutton, umugore wambere wayoboye igihugu cy’ abasilamu ku isi, aba asezeye isi.

King Faisal


King Faisal, umwami wa Saudi Arabia kuva mu 1964 kugera mu 1975. Uyu, yabaye ikirangirire ku bwo gufasha igihugu cye mu kuva mu bibazo by’ubukungu ndetse no kukijyana mu nzira z’iterambere. Faisal, yanarwanye intambara yo kurinda ibitero by’abageragezaga gushaka kumuhirika ku butegetsi bwa Saudi Arabia. Umuvandimwe we batari bahuje ababyeyi bose, ni we wafashe icyemezo cyo kumwivugana. Faisal bin Musaid, yaje kurasa umwami Faisal, ndetse aza gupfa barimo bamuvura ibikomere yari yatewe n’umuvandimwe we.

Dedan Kimathi


Mau Mau, ku mutwe wayo, hari Dedan Kimathi. Umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’igituranyi, Kenya. Kimathi uyu, yarwanyije ibikorwa by’ubukoloni bw’Abongereza bakoreraga mu gihugu cye cya Kenya mu myaka ya 1950. Nyuma yo gucika muri gereza y’ Abongereza yari afungiwemo, Kimathi yatangije akanama k’ ubwirinzi muri Kenya mu 1953. Ku bw’ ibyago, Kimathi yaje gufatwa na Ian Henderson, hanyuma akatirwa kwicwa n’ uwari ashinzwe ubutabera O’Connor. Ku wa 18 Gashyantare 1957, itegeko rishyirwa mu bikorwa, Dedan Kimathi yicwa amanitswe mu mugozi.

Marie Francois Sadi Carnot


Marie Francois Sadi Carnot, kuva mu 1887 kugeza mu 1894, yari perezida w’ igihugu cy’ Ubufaransa. Carnot ubwo yarimo atanga ijambo yari yateguye, ku wa 24, Kamena 1894 i Lyon, yaje guterwa icyuma na Sante Geronimo Caserio mu mpyiko. Nyuma y’ urupfu rwa Carnot ku munsi wakurikiye (25 Kamena, 1894), Sante Geronimo Caserio, nawe yaje kwicwa nk’ igihango.

Martin Luther King Jr.


Martin Luther King Jr., arazwi cyane mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kizwi nka ‘American Civil Rights Movement’. Mu mbwirwaruhame ye izwi cyane ni iyo yise “I Have a Dream”, yatanze ku wa 28 Kanama, 1963. Ibyo, byaje gutuma ironda, ndetse n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abirabura b’abanyamerika bihagarara mu bice by’ amajyepfo y’Amerika ndetse n’ahandi muri iki gihugu. 

Martin Luther King, kandi yakomeje kumenyekana cyane muri Amerika mu bikorwa bye yakoraga bitabaga bigamije urugomo; nk’ imyigaragambyo igamije amahoro kuri Washington (mu 1963). Mu wa 1964, King yaje gutoranywa mu bandi, hanyuma ahabwa Nobel Prize. Ibyo byaje no kumugira umuntu moto wari uwahe igihembo kitiriwe Nobel. Gusa, yahisemo ko amafaranga y’iki gihembo angana na $54,123, atangwa muri gahunda zari zikomeje zo guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika.

Ku wa 4 Mata, 1968, Martin Luther King Jr. ahagaze ku rubaraza rw’icyumba cya ‘Motel’ yari acumbitsemo, muri Memphis, Tennessee, yaje kwicwa n’uwitwa James Ray. Icyo Martin Luther King yendaga gukora aho, cyari ukuyobora imyigaragambyo mu mahoro muri uwo mujyi.

Aba, n’abandi tutavuze muri iyi nkuru, ni bamwe mu bantu baba bari bafite imbaraga z’ubutegetsi, hanyuma mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, bakamburwa ubuzima hashingiwe kuri zimwe mu mpamvu twagarutseho haruguru. Usanga rero, abantu nk’aba bakunze guhura n’iterabwoba ry’ uko bazicwa cyangwa se bikaba ntanteguza ibayeho. Ibyo, bikaba intandaro abenshi mu bakomeye cyangwa se bafite ubutunzi bwinshi, usanga bagendana n’abarinzi babihuguriwe ndetse n’imodoka zidapfumurwa n’amasasu.

Src:worldatlas.com,Britannica.com,wonderslist.com,CBC,Britannica.com,nobelprize.org,

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND