Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Earth 2019 bari mu itsinda ryitiriwe amazi [Water Group] ririmo umunyarwandakazi, biyerekanye mu myenda yambarwa mu gihe cy’ubushyuhe cyane cyane ku nyanja [resort wear] maze ukomoka muri Vietnam aba ari we wegukana umudali wa zahabu.
Irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kuba ku nshuro ya
19 riri kugenda ryegereza umusozo waryo, ari nako abakobwa bagera kuri 85
baryitabiriye bagenda barushanwa mu byiciro bitandukanye ari nabyo bizagira
uruhare mu kugararaza uzatsindira ikamba.
Iri tsinda ririmo umunyarwandakazi Igiraneza Paulette Ndekwe utarahiriwe n’irushanwa kuko nta na rimwe arabasha kugaragara muri batatu ba mbere, aho yaserutse yambaye bikini iri mu ibara ry’iroza.
Umukobwa witwa Hoàng Thi Hanh ukomoka muri Vietnam ni
we wahize abandi yambikwa umudali wa zahabu akurikirwa n’uwo muri Croatia, Nera
Nocilic wahawe umudali w’umuringa na Faydeha King uhagarariye Guyana wahawe
Bronze.
Aba bakobwa bose bamaze kurushanwa mu kwiyerekana mu
myambaro itandukanye nk’uwo kogana, amakanzu maremare, n’imyambaro igaragaza
umuco w’ibihugu bakomokamo.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze muri Philippines
bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije kurengera ibidukikije birimo
gusukura ahantu hanyuranye no gutera ibiti nk’intego y’irushanwa.
Paulette Ndekwe yaserutse yambaye bikini
Amafoto ya Paulette Ndekwe na bagenzi be bari mu itsinda ryitiriwe amazi
Abakobwa batatu bahize abandi
TANGA IGITECYEREZO