RFL
Kigali

Miss Earth 2019: Igiraneza Paulette yambaye bikini mu cyiciro cy'umwenda wambarwa mu bushyuhe-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/10/2019 10:45
1


Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Earth 2019 bari mu itsinda ryitiriwe amazi [Water Group] ririmo umunyarwandakazi, biyerekanye mu myenda yambarwa mu gihe cy’ubushyuhe cyane cyane ku nyanja [resort wear] maze ukomoka muri Vietnam aba ari we wegukana umudali wa zahabu.



Irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kuba ku nshuro ya 19 riri kugenda ryegereza umusozo waryo, ari nako abakobwa bagera kuri 85 baryitabiriye bagenda barushanwa mu byiciro bitandukanye ari nabyo bizagira uruhare mu kugararaza uzatsindira ikamba.

Kuri iki Cyumweru abo mu itsinda ryitiriwe amazi barushanijwe mu kwiyerekana mu cyiciro cy'imyenda yambarwa ku Nyanja cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe [Resort Wear].

Iri tsinda ririmo umunyarwandakazi Igiraneza Paulette Ndekwe utarahiriwe n’irushanwa kuko nta na rimwe arabasha kugaragara muri batatu ba mbere, aho yaserutse yambaye bikini iri mu ibara ry’iroza.

Umukobwa witwa Hoàng Thi Hanh ukomoka muri Vietnam ni we wahize abandi yambikwa umudali wa zahabu akurikirwa n’uwo muri Croatia, Nera Nocilic wahawe umudali w’umuringa na Faydeha King uhagarariye Guyana wahawe Bronze.

Aba bakobwa bose bamaze kurushanwa mu kwiyerekana mu myambaro itandukanye nk’uwo kogana, amakanzu maremare, n’imyambaro igaragaza umuco w’ibihugu bakomokamo.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze muri Philippines bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije kurengera ibidukikije birimo gusukura ahantu hanyuranye no gutera ibiti nk’intego y’irushanwa.

 Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira ari bwo hazatangazwa umukobwa uzaba yahize abandi agasimbura Nguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam 

Paulette Ndekwe yaserutse yambaye bikini

Amafoto ya Paulette Ndekwe na bagenzi be bari mu itsinda ryitiriwe amazi

Abakobwa batatu bahize abandi



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sibomana vincent4 years ago
    cool !!!!!





Inyarwanda BACKGROUND