RFL
Kigali

Nsengiyumva Francois yasohoye indirimbo nshya "Uzaze Urebe u Rwanda" itandukanye n'izabanje

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/10/2019 7:15
6


Umuhanzi uririmba injyana gakondo akoresheje umuduri, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) yashyize hanze indirimbo yise “Uzaze Urebe u Rwanda” irata ibyiza u Rwanda rwagezeho.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019  ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amagambo [video Lyrics].

“Uzaze Urebe u Rwanda” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye, haba mu burezi, ubuzima, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.

Iyi ni indirimbo ya kane ashyize hanze kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018.  Izabanje zirimo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” na “Rwagitima”.

Indirimbo zabanje z’uyu musaza zatumye abantu bamwe bamwamagana, bavuga ko zirimo amagambo y’urukozasoni n’andi ashyigikira ihohoterwa rikorerwa abagore.

Kuba ashyize hanze indirimbo ubutumwa bwumvikana kandi bushimwa na buri munyarwanda, bishobora kuba umwanya wo kwigarurira na ba bandi bamunengaga gukoresha amagambo atari meza.

Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no  kwamamaza, ibintu byamwinjirije amafaranga atari make.

UMVA HANO "UZAZE UREBE U RWANDA" YA NSENGIYUMVA FRANCOIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uyumusaza ntakomeze gutanga impanuro zubaka abanyarwanda.4 years ago
    turakwishimiye musaza
  • ABIYINGOMA Jean Damascene4 years ago
    Nakomerezaho Imana Imwagurire
  • nsanzumuhire4 years ago
    turabakurikira
  • GAKURU Albert3 years ago
    Mwirinde covid _19
  • Nshimyumukiza Hertier1 year ago
    Komerezaho turagukunda cyane!,uruwambere umusa
  • nshimiyimana modeste11 year ago
    imana izagushoboze muribyose.





Inyarwanda BACKGROUND