RFL
Kigali

VIDEO: Alain Muku yasubije abateze iminsi Clarisse Karasira nyuma y'aho batandukanye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/10/2019 13:12
1


Alain Muku wahoze ari umujyanama wa Clarisse Karasira ntiyemeranya n'abavuga ugutandukana kwabo kugiye gutuma umuziki w'uyu mukobwa usubira inyuma kuko ubuhanga afite ntaho bwagiye.



Icyumweru kimwe kirashize umuhanzikazi Clarisse Karasira asheshe amasezerano na Alain Mukuralinda wari wari umaze amezi arindwi amufasha mu bijyanye n’umuziki we mu gihe bari barasinye gukorana imyaka itatu.

Ugutandukana k’uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda n’umujyanama we byabaye inkuru ikomeye, bisiga n’urujijo muri benshi bibaza impamvu nyamakuru yaba ibiteye.

Ku bakunzi ba Clarisse Karasira babifashe nk’inkuru y’incamugongo, abaca imanza bemeza ko uyu mukobwa yipakuruye uwamufashije kugira igikundiro n’ubwamamare afite kuri ubu.

Mu Kiganiro INYARWANDA yagiranye na Clarisse Karasira yadutangarije ko yahisemo gutandukana na Alain Muku nyuma yo kubona ko hari inshingano zimwe atifuje gutangaza yasanze zitamwemerera gukora umuziki afite abandi bamuyoboye.

Ati “Nisanze ndi umuntu ugira inshingano zitandukanye bamwe bajya banambwira bati ‘ku myaka yawe wakabaye wiyicariye aho’,  ariko hari izindi ziyongereyeho zigiye kuza kandi zikomeye ziri mu muhamagaro wanjye biba ngombwa ko mbiganira n’umubyeyi [Alain Muku] hanyuma arabyumva twemeranya ko tugiye gusinyura ayo masezerano kugira ngo bitabangamira ubwo buzima bwanjye bwite ngiye kujyamo kandi nawe ntibibangamire amasezerano ye.”

N’ubwo hari ababifashe nk’ibintu bikomeye cyane, kuri Alain Muku avuga ko gutandukana n’umuhanzi bakoranaga nta kidasanzwe kuko impamvu Clarisse Karasira yatanze zumvikanaga.

Ati “ Yarambwiye dore impamvu runaka, arazimbwira ndazumva ndamubwira nti ‘wowe byandike’ arabyandika nanjye ndamusubiza, ndamubwirwa nti ‘nzaza mu Rwanda tubiganireho’, tujya ku mpamvu ya mbere, iya kabiri, iya gatatu.”

Alain Muku ntabwo yemeye kugira icyo avuga kuri izi mpamvu zatumye Clarisse Karasira asezera kuko yavuze ko ari ibanta rye, ati Ni ibanga namwereye ko ntazigera ndimena, ntabwo najya kumuvamo.”

Ugereranyije igihe bagombaga gukorana n’igihe bamaranye hari uwatekereza ko yaba yari atarabasha kugaruza ibyo yamushoyemo, gusa ngo si byo kuko yari amaze gukorera amafaranga menshi ku buryo nta gihombo yigeze amutera.

Ati “Nuko abantu batagiye bamenya iyo Clarisse yagiye aha akorera angahe, hari amafaranga yakoreye yinjije nk’uko Francois nawe hari amafaranga yinjije, ibyo byose twarabiganiriye dusanga nta kibazo kirimo.”

Mukuralinda kandi ntiyemeranya n’abavuga ko umuziki wa Clarisse Karasira uzasubira inyuma kuko ubuhanga bwo kwandika no guhimba indirimbo ntaho bwagiye, gusa amugira inama yo gushaka uburyo bwo gukomeza kwigwizaho abakunzi basanga abo yari amaze kugira.

Ati “Ni njye wamwandikiraga indirimbo se, ni njye wamuririmbiraga se?  Namufashaga tukajya inama injyana ni we uzikorera. We agomba kumenya ati nabonye injyana nzi uburyo nyiririmba nzi abakunzi banjye, na nabongera gute? Icyo ni nacyo numva agomba gushyiramo ingufu. Abo mfite narababonye mbagumane n’abandi nabongeraho gute. Ibyo naramuka abikoze akabishyira muri gahunda ntabwo ashobora gusubira hasi.”

Kugeza ubu nta wundi mujyanama wemewe n’amategeko Clarisse Karasira afite ndetse yemeza ko kumushaka atari ibya vuba. Muri Label ya Alain Muku hasigayemo Nsengiyumva Francois na Elisha The Gift.

Igitaramo kizabera mu Bubiligi batangiye kwitegura bataratandukana ngo nta gihindutse bazagikorana nk’uko hari indi mishinga bashobora kuzajya bafatanya.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ALAIN MUKU


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurunziza claude4 years ago
    Imana ibarindirr mubyo dukora amen Kandi icyo ujyezeho ujyushima iman





Inyarwanda BACKGROUND