RFL
Kigali

Meddy yateguje alubumu ya kabiri nyuma y'imyaka 10 amuritse "Amayobera"

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/10/2019 12:50
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Merdard [Meddy] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahishuriye abakunzi be ko ari gukora alubumu ye ya kabiri.



Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze igihe kinini bikwije igikundiro mu bakunzi b’umuziki hano mu Rwanda, mu myaka ibiri ishize yatangiye no kwigarurira imitima y’abanyamahanga.

Kuva mu 2010 yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta Texas ari naho akorera byinshi mu bikorwa bye muzika.

Uyu musore wogeye mu ndirimbo yitwa “Slowly” yatangarije abakunda ibihangano bye ko ari mu myiteguro yo kumurika alubumu ye ya kabiri. Ati “Mbagomba alubumu yose ndi kuyikoraho.”

Nta bisobanuro birambuye yatanze kuri iyi alubumu mu bijyanye n’igihe izasohokera n’aho azayimurikira, gusa izaba iriho indirimbo nyinshi yakoreye muri Amerika. Ni alubumu ishobora kugaragaraho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye harimo n’iyo aherutse gukorana na Patoranking, Diamond Platnumz n’abandi.

Iyi alubumu izaza ikurikira iyo yakoze mu 2009 atarava mu Rwanda yitwa “Amayobera” ikaba yari iriho indirimbo zitandukanye nka “Mubwire”, “Ese Urambona”, “Akaramata” n’izindi.

Meddy aheruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Youth Conneckt Africa 2019

REBA SLOWLY YAKUNZWE KURUSHA IZINDI ZOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND