RFL
Kigali

Dr Scientific yasohoye indirimbo igaragaza ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2019 20:31
1


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific yashyize hanze indirimbo nshya 'Umuyobozi mwiza' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yakoranye na Emmy nkwakuzi, igaragaza ibyiza byinshi Perezida Kagame yajeje ku banyarwanda.



Dr Scientific uzwiho gukora indirimbo zigisha umuryango mugari, yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ibumbatiye ubutumwa buvuga ibyiza Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yagejeje ku banyarwanda. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame ari inkingi y'iterambere ry'u Rwanda, akaba inkingi y'ubumwe n'amahoro aganje mu Rwanda.


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific

"Ntore izirusha intambwe, ijabo riguhe ijambo, komeza utwuzuze mubyeyi wacu. Wowe waharaniye ubumwe bwacu, ukabutugezaho, ntore izirusha intambwe. Ubu twageze ku ntambwe ishimishije, bayobozi beza, ubumwe n'urukundo mugirira abo muyobora, muduha inama zidufasha mu kwikura mu bukene, tukagera mu iterambere tukagira ubuzima bwiza, muragahorana ishya n'ihirwe." Ayo ni mwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo 'Umuyobozi mwiza'

UMVA HANO 'UMUYOBOZI MWIZA' INDIRIMBO NSHYA YA DR SCIENTIFIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Everton murigande4 years ago
    Nangeyikunzepe! Ahubwomumuhembe akantu.





Inyarwanda BACKGROUND