RFL
Kigali

Rushaho kwimenya kandi ntugateshe agaciro imbabazi wagiriwe-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2019 19:48
0


1 Abami 2: 36-46 Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya, Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa, Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”



Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza, Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi…..

… 44 Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe. Ariko Umwami Salomo we azahabwa umugisha, kandi ingoma ya Dawidi izakomezwa imbere y’Uwiteka iminsi yose.” Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.

Ijambo ry’Imana risobonura ko Ubwo Umwami Dawidi yahungaga Abusalomu umuhungu we, yavuye i Yerusalemu agera  I Bahurimu nibwo haje Shimeyi mwene Gera akaba mwene wabo wa Sawuli, atuka umwami Dawidi imbona nkubone, amwandagaza mu ruhame ndetse amutera amabuye atabitewe n’uburwayi ahubwo ari amahitamo ye, agera n’aho amwita ikigoryi (2 Samue 16:5-l).

Ibi byababaje umwami Dawidi ariko ntiyagira icyo amutwara ubwo, ndetse umugaragu we witwaga Abishayi asaba Dawidi ko yamutanga akicwa ariko Dawidi ntiyamutanga, bidatinze Umwami ahungutse, Shimeyi (Umwe wamututse) ahindura imvugo yiyerekana nk’uje gusaba Umwami Dawidi imbabazi, Dawidi nabwo aramureka ariko icyo cyaha yakoze gikomeza kumubabaza ndetse ndetse akigumana mu mutima.

Burya umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana (Yeremiya17:9), Shimeyi yatesheje umwami agaciro yibwira ko Ubwo ahunze ingoma ye ihangutse, ariko uko byagenda kose nta mpamvu yari afite imwemerera gutuka Uwasutsweho amavuta n’Imana bigeretseho gutuka umwami ? ikindi yari akwiye kwimenya akagenga ururimi rwe. 

Ururimi rugora abantu benshi ariko dukwiye kurutegeka kandi ntiturwemerere kuvuga ibyo twiboneye , kuko ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe (imigani 13:3a), mfashe urugero mu gihe tugezemo ubu biroroshye kuvuga ndetse bikagera kure bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga (Facebook, whatsapp, twitter etc…) 

Aha rero bisaba umuntu gutekereza cyane kurushaho mbere yo kwandika cyangwa kuvuga. Mbere y’uko umwami Dawidi atanga (apfa), yibukije umuhungu we Salomo ubugome bwa  Shimeyi, amubwira ko adakwiye kubura kumubaraho urubanza ku bw’ubuhemu bwe ariko aha Salomo uburenganzira bwo kumugira uko ashatse bitewe n’ubwenge bwe.

Ni nako byagenze kuko yatumiye Shimeyi amubwira ko imbabazi ahawe ari ukwiyubakira inzu i Yerusalemu akayigumamo, ntazayivemo ngo agire ahandi ajya kandi ko umunsi yavuyeyo akambuka akagezi Kidironi, atazabura gupfa kubw’ubugome bwamuranze, Zari imbabazi zikomeye ugereranije n’icyaha yari yakoze ariko Shimeyi ntiyaziha agaciro gakomeye nyuma y’imyaka itatu gusa arenga ku isezerano Umwami aramutanga aricwa.

Benedata iyi nkuru irimo inyigisho nyinshi, turigamo ko dukwiye kugenga ururimi rwacu, kubaha, guca bugufi, gutanga imbabazi,  kandi twigiramo no guha agaciro imbabazi twagiriwe. Nk’uko Yesu yadupfiriye ku musaraba  akatubabarira ibyaha byacu dukwiye kuziha agaciro tukaguma mu gakiza ke ntitwambuke ngo dusubire mu byaha kuko umunsi twazikerensheje tutazabura guhura n’ingaruka z’ibyaha.

Hari byinshi bitugeraho ari ingaruka zo guhitamo nabi kwacu tukaba twabifata nabi ngo niko Imana yabishatse ariko aritwe twabihisemo, ubusanzwe Imana ni urukundo kandi kuva yarema umuntu yifuza ko tubaho neza ariko amahitamo yacu agira uruhare runini mu mibereho yacu. 

Imana ibahe umugisha, yari Ev Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND