Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru No 019-079541 cyo kugurisha mu cyamunara ingwate cyatanzwe kuwa 14/10/2019 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;
Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru NO 03/2010/ORG yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;
Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu tariki ya 12/11/2019 saa Munani z'amanywa (14h:00) azagurisha muri cyamunara inzu iri mu kibanza No: 1/03/09/03/57, iri mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone igendanwa No 0788550679 cyangwa 0788532330.
Bikorewe i Kigali none ku wa 18/10/2019
Ushinzwe kugurisha ingwate
UMUGIRANEZA Jean Michel
Itangazo rya cyamunara
TANGA IGITECYEREZO