Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2019 umuraperi Bull Dogg azataramira muri White Club ahazaba hamurikirwa filime “Ziro To Life” ivuga ku buzima bw’umuhanzi Bahati wo muri Just Family.
Umuhanzi Habiyambere Jean Baptiste wamenyekanye mu
muziki ku izina rya Bahati Makaca amaze iminsi ari gukora kuri filime
mbarankuru ivuga ku buzima bwe n’urugendo rw’itsinda rya Just Family.
Umunsi wo kuyereka abakunzi be urashyize urageze, aho bazayirebera
kuri White Club iherereye ku Kimironko hafi ya Simba Super Market ahahoze Rosty
Club.
Umuhango wo kwerekana iyi filime uzasusurutswa n’umuraperi
Bull Dogg uri mu nkingi za mwamba z’iyi
njyana, aba-DJs nka Cyusa na Sisqo
bazaba bavanga imiziki mu gihe MC Tino ari we uzaba abiyoboye.
Hazaba kandi hari ibindi byamamare barimo abakinnyi ba
filime nka Ndimbati, Bamenya n’abandi. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bibiri
mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro
White Club izaberamo iki gitaramo imaze kubaka izina mu
kuberamo ibirori bitandukanye, birimo icya Silent Disco kiba buri wa gatanu wa
nyuma w’ukwezi.
Bagira Karaoke ya buri wa gatatu aho umuririmbyi Momo
aba asibiramo indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi naho ku wa Gatandatu
hakaba bandi icuranga umuziki w’umwimerere.
Ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku
wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho
by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga
amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club
cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.
TANGA IGITECYEREZO