RFL
Kigali

Bull Dogg azaririmbira muri White Club ahazerekanirwa filime ivuga ku buzima bwa Bahati wa Just Family

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/10/2019 16:07
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2019 umuraperi Bull Dogg azataramira muri White Club ahazaba hamurikirwa filime “Ziro To Life” ivuga ku buzima bw’umuhanzi Bahati wo muri Just Family.



Umuhanzi Habiyambere Jean Baptiste wamenyekanye mu muziki ku izina rya Bahati Makaca amaze iminsi ari gukora kuri filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe n’urugendo rw’itsinda rya Just Family.

Umunsi wo kuyereka abakunzi be urashyize urageze, aho bazayirebera kuri White Club iherereye ku Kimironko hafi ya Simba Super Market ahahoze Rosty Club.

Umuhango wo kwerekana iyi filime uzasusurutswa n’umuraperi Bull Dogg uri mu nkingi za mwamba z’iyi njyana, aba-DJs nka Cyusa na Sisqo bazaba bavanga imiziki mu gihe MC Tino ari we uzaba abiyoboye.

Hazaba kandi hari ibindi byamamare barimo abakinnyi ba filime nka Ndimbati, Bamenya n’abandi. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bibiri mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro

White Club izaberamo iki gitaramo imaze kubaka izina mu kuberamo ibirori bitandukanye, birimo icya Silent Disco kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Bagira Karaoke ya buri wa gatatu aho umuririmbyi Momo aba asibiramo indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi naho ku wa Gatandatu hakaba bandi icuranga umuziki w’umwimerere.

Ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.   

Filime ivuga ku buzima bwa Bahati izerekanirwa muri White Club





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND