RFL
Kigali

Rabagirana Festival 2019: Healing, Alarm, New Melody, Elshadai, Simon, Danny na Sam bari mu bazaririmba, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2019 15:51
0


Rabagirana Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yuko iya mbere yabaye umwaka ushize ikabera muri Kigali Serena Hotel. Iyo kuri iyi nshuro izabera kuri Dove Hotel ku Gisozi tariki 10/11/2019 kuva saa munani z'amanywa.



Rabagirana Festival 2019 yatumiwemo amatsinda n'amakorali akunzwe n'abatari bacye hano muri Kigali no mu Rwanda hose muri rusange ukongeraho na bamwe mu bahanzi nabo bakunzwe bikomeye nka Simon Kabera, Danny Mutabazi ndetse na Sam Rwibasira. Amatsinda azaririmba muri iki gitaramo ni; Alarm Ministries, Healing worship team, New Melody choir, Elshadai choir na Kumbaya group. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Rabagirana Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na Christian Communication Ministry ikuriwe na Peace Nicodem Nzahoyankuye. Ritangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.


Umwaka ushize ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Rabagirana Festival

Tariki ya 4 Ugushyingo 2018 ni bwo iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere ribera muri Kigali Serena Hotel mu gitaramo cyitabiriwe n'umubare munini w'abakunzi b'umuziki wa Gospel na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Abaryitabiriye bahimbaje Imana bari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo: Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Liliane Kabaganza, Bosco Nshuti, Papi Clever, Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries.

Rabagirana Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri izabera kuri Dove Hotel ku Gisozi tariki 10/11/2019. Peace Nicodem yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyiteguro igeze kure. Avuga ko iri serukiramuco rihuriza hamwe amatsinda n'abahanzi ba Gospel mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana bakazamurira Imana icyubahiro. Agendeye ku migendekere myiza y'iserukiramuco ry'umwaka ushize ukongeraho no kuba biteguye bihagije iry'uyu mwaka, yizeye ko bizagenda neza cyane.


Rabagirana Festival igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera kuri Dove Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND