RFL
Kigali

Charly&Nina basohoye amashusho y’indirimbo “Umuti” yakozwe n'uwakoreye abahanzi bakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 14:55
0


Charlotte Rulinda [Charly] na Fatuma Muhoza [Nina], kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019, basohoye amashusho y’indirimbo nshya y’urukundo bise “Umuti” (Medication) ifite iminota ibiri n’amasegonda 58’.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Umuti” yakozwe na Paul Gambit watunganyije amashusho y’indirimbo y’abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Tekno, Davido, Yemi Alade n’abandi.

Ni mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nessim Pan wo muri Uganda mu bihe bitandukanye wabakoreye indirimbo zabahesheje ikuzo mu muziki.

Charly&Nina baririmbye ku kwiharira umukunzi bamubwira ko ‘ntacyo uzamburana’. Iyi ndirimbo “Umuti” isohotse isanganira indirimbo “Lazizi” bakoranye n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Orezi, “Nibyo”, “Uburyohe” n’izindi.

Mu mezi ashize Charly&Nina basuye bimwe mu bigo by’amashuri mu bukangurambaga bwo gufasha abana b’abakobwa b’abanyeshuri kwitinyuka no kwirinda ibishuko.

Kuwa 05 Ukwakira 2019 baririmbye mu birori bya ‘Rwanda Day’ byabereye mu Mujyi wa Bonn Mu Budage, bishimirwa mu buryo bukomeye.

Iyi ndirimbo “Umuti” bashyize hanze mu gihe bitegura kwitabira ibirori bya Afrimma bigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu. Mu mashusho bashyize kuri shene yabo ya Youtube, kuwa 17 Nzeri 2019 aba bahanzikazi bavuze ko bishimiye guhatanira igihembo mu cyiciro ‘Best African duo’.

Bashimye abafana bo ku isi yose ku bwo kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’umuziki no gukomeza gushyigikira umuziki wa Afurika babasaba gukomeza kubaha amahirwe muri iri ibi bihembo by’umuziki bya Afrimma.

Bemeje ko bazitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Afrimma bizabera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria kuwa 20-23 Ugushyingo 2019.

Charly&Nina basohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Umuti"

Charly&Nina bazitabira ibirori bya Afrimma

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUTI" YA CHARLY&NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND