RFL
Kigali

TMC yavuze ku gitutu cy’ubukwe, inzu yubatse i Bugesera, isenyuka rya Dream Boys n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 17:30
1


Mujyanama Claude [Tmc] ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukobwa Imana azamuhitiramo utazamutesha umutwe nawe atazateshuka ku nshingo zo kumwitaho no gusangira umunezero w’ubuzima nawe.



Imyaka irenze 30 TMC abonye izuba iherekejwe n’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10 we na mugenzi Nemeye Platini. Yahihibikaniye kwiteza imbere ndetse mu minsi ishize yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’amanota 74.2%.

TMC ntiyakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo nka mugenzi we Platini. Yabwiye INYARWANDA ko yamaze kwiyubakamo ubushobozi ku buryo ntacyo abura ngo akore ubukwe ahubwo ngo aracyategereje umukunzi Imana izamuhitiramo. 

Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye avuga ibyo yashingiraho mu guhitamo uwo barwubakana ariko ngo ubu ari mu gihiriri cy’abemera ko umukunzi atangwa n’Uwiteka.

Yavuze ko nk’undi musore wese ugeze mu myaka ye yifuza kurushinga. Ati “…Ntababeshye n’icyo cyifuzo umuntu wese uri mu myaka yacu aba afite ariko rero buriya umugore ni Imana imuguha ariko icyifuzo cyanjye n’ejo narushinga.”  

Uyu muhanzi avuga ko abo mu muryango we n’abandi bamushyiraho igitutu bamubaza icyo abura kugira ngo abereke umukazana. Avuga ko agerageza kwiyumanganya no kwirengagiza ibyo abazwa, ariko ngo abo bangana bamaze kurushinga ari naho benshi bahera bamubaza icyo we abura.

Ati “Yego! Ahubwo ubu noneho iraza guturitsa igipimo. Mbura icyo mvuga urumva abona nduta baba barashatse nyine nka ‘famille’ yo izo ‘details’ ntabwo wazibaha baba bumva ko gusa ufite ikibazo kuba utarimo kubikora ari muri wowe uba uvuga Mana mpa uwo ugomba kumpa utazansaza nanjye ntazasaza.” 

Tmc akomeza avuga ko igihe nikigera azakora ubukwe kuko ngo ntiyifuza ubuzima butarimo umunezero w’umugore n’umwana. 

Kuwa 14 Ukwakira 2019 we na mugenzi we Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boys rimaze kugira ibigwi, basohoye amashusho y’indirimbo bise “Sinkiri muto”. Ni indirimbo banyujijemo ishimwe ry’abafite aho bigejeje nyuma yo kubura abantu b’ingenzi mu buzima bwabo. 

TMC yapfushije se yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Avuga ko atabayeho ubuzima bubi nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana, kuko abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti ze bamwitayeho akomeza urugendo rw’ubuzima neza.

Avuga ko indirimbo “Sinkiri muto” bayisohoye yari imaze amezi atandatu muri studio. Amateka ye ahuje n’abandi biteje intambwe nyuma yo kubura ababyeyi bayakubiye mu ndirimbo. 

Ati “…Ndi mu gikundi cy’abantu babuze ababyeyi bakiri bato kuba nanjye nahuza ibyanye n’iriya ndirimbo nta gikuba cyaba cyirimo…Iriya ndirimbo rero nanjye kuba wayihuza n’intambwe maze gutera ni muri rwa rugendo rwo gushimisha umubyeyi wanjye udahari,”

Yungamo ati “Nagize umuryango bambaye hafi nta kibazo cy’umwihariko nagize navuga gifitanye isano no kubura umubyeyi.”

Tmc avuga ko yiteguye kurushinga n'umukunzi Imana izamugenera

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse Tmc avuga ko bakiriye ubutumwa bwa benshi bushima ubutumwa banyujijemo n’abandi bagiye batanga ubuhamya bavuga ubuzima banyuzemo nyuma yo kubura abantu b’ingenzi mu buzima bwabo.

Mu gihe cy’imyaka icumi amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi, Tmc avuga ko yungutse byinshi harimo imitungo yimukanwa n’itimukanwa; hejuru y’ibyo ariko harimo abantu n’umurongo mugari wa benshi b’ingirakamaro kuri we. 

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko Tmc afite inzu Mukarumuna mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Yemeza ko afite imitungo yimukanwa n’itimukanwa igihe nikigera ngo ni bo azabitangaza.

Yagize ati “…Nk’uko nabivuze imitungo irahari igihe nikigera nayo tuzayivugaho (Inzu)…abantu bumve ko imyaka icumi nyine umuntu ari muri ‘carrier’ akirimo ataravuyemo cyeretse afite ikibazo ntacyo bikumariye umuntu yagombye kuba yaravuyemo ariko ni sawa kbs ibyo uvuze imitungo itimukanwa iyo ari yose irumvikana nyine n’itimukanwa irahari.”    

Uyu muhanzi avuga ko nk’undi musore wese ugeze mu myaka ye aba atifuza kuba mu buzima bwo gukodesha inzu.

Tmc arateganya kwiga ‘PHD’ n’ubwo adatangaza aho azayigira. Avuga ko agiye mu mahanga bitatuma itsinda rya Dream Boys risenyuka ahubwo ngo ntibakomeza gukorera ku muvuduko nk’usanzwe.  

Hari amakuru avuga ko Platini yamaze gufatira amajwi indirimbo zigera kuri enye zitumvikanamo ijwi rya Tmc. Tmc nawe avuga ko yabisomye mu binyamakuru n’ubwo atari azi neza umubare w’indirimbo mugenzi we amaze gukora.

Ibi bishingirwaho na bamwe bavuga ko iri tsinda ryatandukanye n’ubwo impande zombi zitifuza kubivugaho, ndetse hari n’abarenzaho ko ari gacye Tmc na Platini bahurira muri studio bagiye gukorana indirimbo nk’uko byari bisanzwe. 

Kuri we ntacyo bitwaye kuba Platini yakora indirimbo ze bwite mu gihe cyose akazi ka Dream Boys katangirika. Ngo uburyo bakoranamo buraboneye kandi buri wese ashobora gukorana indirimbo n’uwo ashatse.

Yagize ati “Hari uwaza akanyaka ‘collabo’ nkayimuha hari uwayaka Platini akayimuha. Platini ashobora kuba afite ‘inspiration’ y’indirimbo runaka akayikora nta ‘limit’. Buriya nyine yashatse gukora ‘record’ nta kibazo mu gihe cyose bitica ‘agenda’ ya Dream Boys.”

Tmc avuga ko n’ubwo batandukana bataba bashwanye ngo ni ibintu yizera neza. Arenzaho ko icyaba cyibaye atari ugutandukana ahubwo ari uburyo bw’imikorere hagati y’abo. Mu gihe cy’imyaka 10 bamaze; Tmc avuga ko Dream Boys yakomejwe no gushyira hamwe buri wese yubaha gahunda z’undi n’inshuti ze bashyira imbere kompanyi ya Dream Boys Ltd ibatunze. 

Tmc avuga ko n'ubwo yatandukana na mugenzi we Platini bataba bashwanye

Uretse inzu Tmc afite mu Karumuna mu Karere ka Bugesera afite n'imodoka

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA TMC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sagamba el libron4 years ago
    Kbx nisawa gutandukana sugushwana





Inyarwanda BACKGROUND