RFL
Kigali

Amateka ya Dr. IYAMUREMYE Augustin watorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/10/2019 12:37
0


Dr. Iyamuremye w'imyaka 73 y'amavuko yatowe ku majwi 25 mu nteko y’abatora igizwe n’abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.



Dr Iyamuremye afite imyaka73 y’amavuko, ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo, akaba yaragiye akora imirimo itandukanye muri leta, harimo no kuba yarigeze kuba senateri. Kuva mu mwaka w’1977 kugera mu mwaka w’1984 yari umuyobozi wa Laboratoire ya kaminuza y’u Rwanda.

Mu Ukuboza mu mwaka w’1990 kugera mu mwaka w’1992 aba Prefet wa Gitarama, kuva muri Kamena mu mwaka w’1992 kugera muri Mata 1994 yabaye umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanya mu mwaka w’1994 kugera mu mwaka w’1998 yabaye Minisitiri w’ubuhinzi. Kuva mu mwaka w’1998 kugera muri Nyakanga mu mwaka w’1999 yabaye Minisitiri w’itangazamakuru.

Kuva muri Nyakanga mu mwaka w’1999 kugera muri Werurwe mu mwaka w’2000 yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, naho kuva mu mwaka w’2001 kugera mu mwaka w’2003 yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko. Kuva mu mwaka wa 2015 yari umuyobozi w’urwego rw'Igihugu ngishwanama rw'inararibonye.

Dr.Iyamuremye ni umwarimu muri kaminuza yabaye umunyapolitiki amenyekana cyane mu ishyaka PSD. Mu mwaka wa 2017 nk’umwe mu bayobozi ba PSD ni we watangaje ko iri shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017. Umwanya yaraye atorewe wo kuba Perezida wa Sena y'u Rwanda, yawusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND