RFL
Kigali

Cycling: Mugisha Samuel yatandukanye na Dimension Data nyuma y’imyaka itatu yari amaze ayikinira

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2019 11:19
0


Umukinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare Mugisha Samuel yatandukanye n’ikipe ya Dimension Data yari amaze imyaka itatu akinira. Nyir’ubwite ntaratangaza ikipe agiye kwerekezamo ariko biravugwa ko hari ikipe yo mu Bufaransa izina ryayo ritaramenyekana agiye kujyamo.




Mugisha Samuel yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Dimension data

Ni ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Mugisha Samuel, ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza aho yavuze ko gutandukana nabo mwabanye neza bigora anabifuriza ishya n’ihirwe. Gusa ariko mu butumwa bwe Mugisha Samuel ntiyagaragaje impamvu yatumye ava muri iyi kipe yo muri Afrika y’epfo.

Yagize ati” Yari imyaka itatu nari maze muri iyi kipe, ndumva mbabaye. Mu gihe ubana n’inshuti nziza wanafataga nk’abavandimwe bawe, gusa ariko niko bigenda iki nicyo gihe ngo mpindure ikipe. Ndashimira buri wese muri Dimension Data, byari byiza kubana n’ikipe nziza nk’iyi, ndabifuriza ishya n’ihirwe”.


Nyuma yo gusezera ku ikipe ya Dimension data, haribazwa ho Mugisha Samuel agiye kwerekeza. Amakuru agera ku inyarwanda.com aremeza ko ibiganiro bigeze kure hagati yuyu mukinnyi n’ikipe yo mu gihugu cy’ubufaransa itatangajwe amazina, amakuru avuga ko iyi kipe yamubengutse mu mwaka wa 2018 ariko akaba yari agifite amasezerano muri Dimension data biba ngombwa ko iyi kipe imutegereza kugeza ayarangije muri uku Kwakira 2019. Ngo bitarenze iminsi 15 haraba hamaze gutangazwa ikipe nshya Mugisha Samuel  agiye gukinira.


Mugisha Samuel niwe wegukanye Tour gu Rwanda 2018

Mugisha Samuel w’imyaka 21 y’amavuko  wegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba ataragize ibihe bibi muri Dimension data kuko ari kumwe n’ikipe ye bitabiriye amarushanwa atandukanye, akayifasha kubona imidali mpuzamahanga myinshi, akaba ari numwe mu bakinnyi bitezwe n’abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2020, izatangira muri Gashyantare mu mwaka wa 2020.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND