Umukinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare Mugisha Samuel yatandukanye n’ikipe ya Dimension Data yari amaze imyaka itatu akinira. Nyir’ubwite ntaratangaza ikipe agiye kwerekezamo ariko biravugwa ko hari ikipe yo mu Bufaransa izina ryayo ritaramenyekana agiye kujyamo.
Mugisha Samuel yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Dimension data
Ni ubutumwa bugaragara ku
rukuta rwa Twitter rwa Mugisha Samuel, ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza
aho yavuze ko gutandukana nabo mwabanye neza bigora anabifuriza ishya n’ihirwe.
Gusa ariko mu butumwa bwe Mugisha Samuel ntiyagaragaje impamvu yatumye ava muri
iyi kipe yo muri Afrika y’epfo.
Yagize ati” Yari imyaka
itatu nari maze muri iyi kipe, ndumva mbabaye. Mu gihe ubana n’inshuti nziza
wanafataga nk’abavandimwe bawe, gusa ariko niko bigenda iki nicyo gihe ngo
mpindure ikipe. Ndashimira buri wese muri Dimension Data, byari byiza kubana n’ikipe
nziza nk’iyi, ndabifuriza ishya n’ihirwe”.
Nyuma yo gusezera ku ikipe
ya Dimension data, haribazwa ho Mugisha Samuel agiye kwerekeza. Amakuru agera
ku inyarwanda.com aremeza ko ibiganiro bigeze kure hagati yuyu mukinnyi n’ikipe
yo mu gihugu cy’ubufaransa itatangajwe amazina, amakuru avuga ko iyi kipe
yamubengutse mu mwaka wa 2018 ariko akaba yari agifite amasezerano muri
Dimension data biba ngombwa ko iyi kipe imutegereza kugeza ayarangije muri uku
Kwakira 2019. Ngo bitarenze iminsi 15 haraba hamaze gutangazwa ikipe nshya
Mugisha Samuel agiye gukinira.
Mugisha Samuel niwe wegukanye Tour gu Rwanda 2018
Mugisha Samuel w’imyaka 21
y’amavuko wegukanye Tour du Rwanda 2018,
akaba ataragize ibihe bibi muri Dimension data kuko ari kumwe n’ikipe ye
bitabiriye amarushanwa atandukanye, akayifasha kubona imidali mpuzamahanga
myinshi, akaba ari numwe mu bakinnyi bitezwe n’abanyarwanda muri Tour du Rwanda
2020, izatangira muri Gashyantare mu mwaka wa 2020.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO