RFL
Kigali

Shaffy ufashwa na The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Sukuma’ yifashishijemo umunyamideli-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 9:10
0


Umuhanzi Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi mu muziki nka Shaffy mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Sukuma’ ifite iminota ine n’amasegonda 04’



Yanditse ashima Producer Lick Lick wamufashije gushyira mu ngiro igitekerezo cye, avuga ko ubuhanga bwe no guhanga udushya bimugira umunyabigwi mu gutunganya amajwi y’indirimbo ukwiye kubahwa.

Yashimye kandi Cedru kubwo kongera ikirungo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo. Shaffy yavuze ko umukobwa witwa Jasmin Isamara yitanze mu buryo bwose bushoboka haba mu ifatwa ry’amashusho ndetse no mu mafoto atandukanye yagiye afatwa. Ati “Jasmin warakoze nabuze amagambo nakoresha ngushimira.”

Mu minsi itandatu ishize Jasmin Isamara yanditse kuri konti ya instagram, avuga ko ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko yanatangiye urugendo rwo kumurika imideli nk’umwuga.

Yavuze ko yumvaga ari ibintu bito kuri we ataramenya ko ari rwo rufunguzo n’intangariro y’amahirwe akinguye muri uyu mwaka wa 2019. Avuga ko muri uyu mwaka yagiriwe umugisha ukomeye wo kwigaragaza mu bikorwa bibiri byo kumurika imideli byose byabereye muri Chicago.

Yakomeje avuga ko yanifashishijwe mu mashusho y’indirimbo eshatu. Ati “Ndacyakomeza gutera imbere mu mwuga wanjye wo kumurika imideli. Niteguye no kwakira indi migisha mu mwaka uri imbere. Mfite amatsiko yo kureba icyo ku myaka 22 mpishiwe.”

Kuwa 10 Ukwakira 2019 uyu mukobwa yishimiye kumurika imideli mu birori bya Latin RunwayX aho yahuriye n’abanyamideli b’amazina akomeye n’abahanga imideli bagezweho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyo ujagajaze konti ya instagram ubona amafoto menshi y’uyu mukobwa agaragaza ikimero, ari kumwe n'inshuti ze, yasohokeye ahantu hatandukanye n'andi.

Kuwa 11 Nzeli 2019, Shaffy wakunzwe mu ndirimbo “Akabanga” yatangarije INYARWANDA, ko indirimbo ‘Sukuma’ ari inkuru mpamo y’umukobwa bakundanye yarahemukiwe n’abandi basore akajya atinya ko nawe yamubabaza.

‘Sukuma’ bisobanura ‘nditeguye’. Yavuze ko yakoze uko ashoboye yumvisha uyu mukobwa ko atazigera amubabaza nk’abandi basore umukobwa aramwemerera barakundana.

Yagize ati "…Hari umukobwa nigeze gukundanawe ankunda ariko atinya ko naba nzamubabaza nk’abandi. Ni umukobwa wababajwe na benshi. Njyewe rero sinigeze ncika intege nakomeje kumwereka urukundo turakundana."

Jasmin umunyamideli wifashishijwe na Shaffy mu mashusho y'indirimbo 'Sukuma'

Uyu mukobwa yatangiye kumurika imideli ku myaka 21 y'amavuko

Shaffy umunyempano ubarizwa muri 'Label' ya The Ben



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUKUMA' YA SHAFFY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND