Indwara ziri guhitana rubanda nyamwinshi ku isi ahanini ziterwa n’uko abantu bataramenya ahantu henshi bashobora guhurira n’umwanda, ibi rero bikababera intandaro yo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Mu busanzwe abantu bibwira ko ahantu haba umwanda hambere ari
mu musarani (toilet), cyangwa mu kimoteri. Ariko si ko bimeze kuko hari ahantu
henshi abantu badakeka haba hari umwanda, cyangwa handujwe na mikorobe
(microbes) zitandukanye. Ibi bituma abantu rero batirinda cyangwa ngo bagire isuku
ihagije bibwira ko nta handi bashobora guhurira n’umwanda bikabaviramo kurwara
indwara zituruka ku mwanda. Ibi byaduteye kubakorera ubucukumbuzi bwimbitse bw’ahantu
wasanga umwanda ukabaje ndetse n’uburyo ki wakwirinda indwara zikomaka
ku mwanda.
1. Telephone ngendanwa
Telephone ngendanwa ni kimwe mu bikoresho cyangwa ibintu
biba bifite umwanda kuruta uwo wakeka ko wasanga mu mu musarane. Nkuko tubikesha
urubuga www.ncbi.nlm.nih.gov mu bushakashatsi
bwakozwe n’inzobere zirimo Siir Koljalg, Rando Mandar na Reet Mandar,
bugakorerwa kuri telephone ngendanwa z’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye,
bwagaragaje ko telephone zifite bakiteri
nyinshi (bacteria) kurusha izo mu bwiherero cyangwa umusarane. Mu bundi
bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Arizona, bugaragaza ko
basanze ubwoko busaga17000 by’utunyangingo twa bakiteri (bacterial genes) ku ma
telephone ngendanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Wakwibaza uti “kuki telephone ngendanwa ziba zifite umwanda mwinshi cyane? Zimwe mu mpamvu batanga, ni uko telephone umuntu abasha kuba ayifite aho ariho hose, kandi hashobora guhurira n’umwanda cyangwa mikorobe (microbes) hari abajya mu bwiherero bari kuvugana cyangwa bandikirana (chatting) kandi bakanabikora mbere y’uko bakaraba.
Ababyeyi baba bafite abana bato kandi bagakomeza kuzikoresha batarakaraba ngo bikureho umwanda baba bahuye nawo ndetse n’abandi baba bari mu kazi ka buri musi gashobora gutuma umuntu ahura n’umwanda. Kubw'iyo mpamvu rero usanga kuri telephone yawe ngendanwa iba ifite umwanda mwinshi. Ni byiza gukaraba mbere yo kuyifata kandi nayo ukibuka kuyigirira isuku kugira ngo itagibwaho n’umwanda cyangwa bakiteri.
2. Ipata ryo ku rugi
cyangwa serire (door handle)
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru kitwa hygiene solutions, mu nyandiko yacyo yasohotse ku wa 21 Kanama
2015, kigaragaza ko amapata yo ku nzugi zo mu rugo ndetse n’ahantu hahurira
abantu benshi cyane ziba ziriho umwanda cyane. Impamvu ubushakashatsi bwinshi
bugaragaza ko amapata aba yanduye kuko agira aho ahurira n’abantu ku buryo
bworoshye kandi kenshi gashoboka, ku buryo iyo umuntu azanye ibiganza byanduye afata
ku ipata afunga cyangwa afungura, agasigaho wa mwanda yari afite bikaba
uruhererekane uku umunsi ugenda uhita.
3. Infunguzo za
robine
Abantu benshi bazi y’uko iyo uramutse uhuye n’umwanda, cyangwa uvuye mu bwiherero, ugomba guhita ujya gukaraba intoki. Gusa icyo batamenye n’uko ushobora gukaraba, ukahasiga umwanda wawe, cyangwa ukanatahana mwinshi kuruta uwo wajyanye. Ni ukuvuga ko umuntu azana ibiganza byanduye akabifatisha kuri robine, wa mwanda ukajya kuri urwo rufunguzo.
Rero iyo
amaze gukaraba arongera agakora ha handi yakoze kare ashaka gufunga wa mugezi,
akongera akiyanduza za mikorobe yazanye n’iz'abandi bahasize. Rero aho naho haba
hari umwanda mwinshi utakeka ko waba uruta uwo mu bwiherero, cyane ko naho ari
ahantu haganwa n’abantu benshi kandi batandukanye.
4. Aho abantu
bandikira kuri za mudasobwa (keyboard)
Aha naho haba umwanda mwinshi udashobora gutekereza cyane. Uko buri munsi ujya kwandika ibiganza byawe biba byaciye ahantu henshi hatandukanye, ni ko bizana bakiteri n’ubundi bwoko bw’imyanda ishoboka. Ni byiza ko wibuka gusukura aho wandikira kandi ugakoresha umuti wica za mikorobe.
5. Amasakoshi
y’abagore n’abakobwa
Nk'uko tubikesha ikigo cy’Abongereza kitwa Independent, bavuga ko abagore bagendana ahantu hose udukapu two mu ntoki cyangwa amasakoshi
yabo, biyorohereza kuba ariho umwanda bitewe n'aho bagiye bayatereka cyangwa no
kugenda bayafataho. Rero amasakoshi nayo ni hamwe mu hantu haba hari microbe nyinshi
ndetse na bakiteri kuruta uko wabikeka. Ni byiza ko wibuka nayo kuyagirira isuku
ndetse ukitondera no kugenda uyirambika aho ubonye hose.
6. Amafaranga
Aha ho abantu benshi bigiye kubatangaza kuko badakunze
kubyitaho, ariko nuza guhita utekereza ku byo twakubwiye haruguru urahita ubona uburyo ki amafaranga aba yanduye
cyane kuruta uko wabikeka. Cyane cyane ku noti ibyo zikozemo nabyo bishobora
gutuma bakiteri zikura. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Medscape.hari n’ahandi henshi tutarondoye ariko aho niho h'ingenzi
tubanje kubabwira kugira ngo umuntu abashe kwirinda.
Ni byiza ko niba dushaka kugira ubuzima bwiza tugomba
kwirinda umwanda, tukagira isuku ihagije. Mu gihe tugiye kurya tukabanza
tugakaraba, si ibyo gusa ndetse no kugira igikoresho dukoraho cyose tukabanza
tugakara. Kwirinda biruta kwivuza!
Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO