RFL
Kigali

Rwanda Film Festival: Rwasa azunamirwa, herekanwe filime 'Rattlesnake' yakiniwe muri Hollywood

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/10/2019 19:50
0


Ku nshuro ya 15 guhera tariki 19 kugera tariki 26 Ukwakira 2019 mu Rwanda hazabera iserukiramuco rya sinema rya Rwanda Film Festival rizerekanirwamo filime 60 ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.



Kuva mu 2005 mu Rwanda hatangiye kubera iserukiramuco rya sinema rya Rwanda Film Festival mu rwego rwo guteza imbere sinema nyafurika n’iy’u Rwanda by’umwihariko.

Muri uyu mwaka wa 2019 iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe rizaba ku nshuro ya ryo ya 15, aho muri filime zirenga ibihumbi bitatu zari zasabye kuyitabira 60 muri zo ari zo zemerewe kuzerekanwa ndetse zikarushanwa, rikazabera muri Kigali Century Cinema, Kigali Cultural Village na Kigali Public Library.

Eric Kabera watangije iri serukiramuco mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bazerekana filime ziri ku rwego rwiza mu rwego rwo kugaragaza aho sinema nyarwanda igeze nyuma y’imyaka 25.

Rwanda Film Festival izafungurwa herekanwa filime yitwa “Rattlesnakes” yakorewe muri Amerika [Hollywood] ikayoborwa n’inzobere muri filime Julius Amadume wo mu Bwongereza.

Iyi filime yasohotse muri Mata 2019, ivuga ku mugabo witwa Robert McQueen uba uhigwa bukware n’abandi bagabo batatu baba bamushinja gusambanya abagore babo n’ubwo we aba atabyemera.

Kuri uyu munsi kandi hazerekanwa filime ngufi yitwa “Zombies” yakozwe na Baloji wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ku cyumweru ni umunsi wahariwe sinema nyarwanda aho hazerekanwa agace ka filime y’uruhererekane “Rwasa” mu rwego rwo guha icyubahiro Nsanzamaharo Denis wari umukinnyi w’imena muri iyi filime uherutse kwitaba Imana.

Hazerekanwa kandi  filime ngufi yitwa “I Got My Things And Left” ya Philbert Mbabazi, “Luna” ya Bora Shingiro, “Kazungu” ya Yuhi Amuli, “Sukut” ya Ganza Moise na Mercy Of The Jungle ya Joel Karekezi umaze gutwara ibihembo byinshi mpuzamahanga.

Hazerekanwa kandi filime yitwa “Karani Ngufu” yatangiye ari uruhererekane ariko igahindurwamo filime y’iminota 90,  iyi ikazazengurutswa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ikitegererezo gishya cya Afurika”, by’umwihariko umunyarwenya n’umukinnyi wa filime Diogene Ntarindwa uzwi nka Atome, akaba ari we wagizwe ambasaderi wa Rwanda Film Festival 2019.      

Eric Kabera watangije Rwanda Film Festival (ibumuso) na Ntarindwa Diogene wagizwe ambasaderi w'iri serukiramuco muri uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND