RFL
Kigali

Nice Ndatabaye ufite amatsiko yo kugera mu Rwanda yatumiye Prosper Nkomezi mu gitaramo azahakorera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2019 18:40
0


Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye Maso' ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo yise 'Umbereye Maso Live Concert' ari nacyo cya mbere azaba akoreye ku butaka bw'u Rwanda kuva atangiye umuziki. Magingo aya yamaze gutumira Prosper Nkomezi muri iki gitaramo.



Nice Ndatabaye umaze imyaka 5 aba muri Canada aho abana n'umuryango we, agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kizaba tariki 8/12/2019. Yabwiye Inyarwanda.com ko azaba ari kumwe na Prosper Nkomezi n'abandi azatangaza mu minsi iri imbere. Ni igitaramo azakora avuye muri Kenya na Tanzania. Prosper Nkomezi watumiwe muri iki gitaramo akunzwe mu ndirimbo; Ibasha gukora, Humura, Urarinzwe, Sinzahwema, Hazaba n'izindi.


Prosper Nkomezi yatumiwe mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

Aganira na Inyarwanda.com ku mpamvu nyamukuru yamuteye gutegura iki gitaramo cyo mu Rwanda, Nice Ndatabaye yavuze ko abakunzi b'indirimbo ze ari bo babimusabye nyuma yo gukorwaho cyane n'indirimbo ze. Ati "Impamvu nateguye iki gitaramo by’umwihariko, hari abakunzi banjye indirimbo zanjye zagiye zikoraho nka Ndahamya, Iracyakora, Yesu Niwe, Umbereye Maso,..zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi cyane, basaba ko naza tugataramana."


Nice Ndatabaye avuga ko afite amatsiko yo kugera mu Rwanda no kuhataramira

Yunzemo ati "Ni muri urwo rwego rero njye kwiyereka abakunzi banjye ku nshuro ya mbere, bizanshimisha cyane." Ku bijyanye n'abandi bazafatanya yavuze ko azabatangaza mu minsi iri imbere. Nice Ndatabaye akunzwe mu ndirimbo zirimo; Umbereye Maso, Ndahamya, Iracyakora, Yesu Ni we n'izindi. Indirimbo 'Umbereye Maso' ni yo yatumbagije ubwamamare bwe dore ko kugeza uyu munsi imaze kurebwa kuri Youtube n'abasaga miliyoni ebyiri n'igice.


Nice Ndatabaye hamwe n'umugore we babana muri Canada

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND