RFL
Kigali

Musanze igiye kwakira ibirori ‘Gorilla Street Silent Disco’ bizagezwa no mu tundi turere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2019 14:12
0


Imyiteguro y’ibirori bya ‘Gorilla Street Silent Disco’ igeze kure! Bigiye kubera mu karere k’amahumbezi ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse bizanagezwa mu tundi turere tw’u Rwanda tudakunze kwakira ibirori.



Musanze ni akarere k’Ubukerarugendo kamaze kuberamo ibirori n’ibitaramo bikomeye kananyurwamo na bamukerarugendo berekeza muri Pariki y’Ibirunga. Kuri ubu aka karere kazaberamo ‘Ibirori bya ‘Gorilla Street Silent Disco’ bizabera mu muhanda.

Ni kuwa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’) kugeza mu masaha akuze. Ibi birori bizabera imbere y’isoko rya Goico.  

Abazitabira ibi birori bashaka kumva umuziki unogeye amatwi bazahitamo hagati ya Dj Anita, Dj Big, Dj Phil Peter, Dj Young, Dj Diallo na Dj Traxx. Muri ibi birori hazifashishwa ekuteri zigera ku 1000.

Kwinjira muri ibi birori ku muntu umwe ni 5,000 Frw ugahabwa n’icyo kunywa kimwe. Byateguwe na Decent Entertainment ifatanyije n’Uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa, Skol Lager

Decent Entertainment yafatanyije na SKOL gutegura ibi birori bigiye kubanziriza i Musanze

Alex Muyoboke wateguye ibi birori yatangarije INYARWANDA ko ari byiza ko ibirori nk’ibi bibera ahantu hafunguye aho abantu babasha kubyina no kunywa bisanzuye

Ati “Ubundi biriya birori bibera ahantu hafunguye abantu babasha kubyina bafata umuyaga bafata icyo banywa kubera ko ntabwo ari muri club ngo turafunga.” 

Muyoboke akomeza avuga ko azakomeza gutegura ibitaramo nk’ibi mu turere twinshi tw’u Rwanda tudakunda kuberamo ibitaramo bitewe n’uko ibirori byinshi bibera i Kigali.

Yavuze ko nyuma y’i Musanze bashobora no gukorera ibitaramo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo n’ahandi.

Ni ku nshuro ya munani Muyoboke ategura ibirori bya Silent Disco. Avuga ko ubwitabire bw’abantu muri ibi birori buri hejuru kandi ko bakomeza kwigira ku bandi uko barushaho kubitegura neza.

Muyoboke Alexis wateguye ibirori bya Silent Disco bizabera i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND