Ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzakina na Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu gushaka tike ya CHAN 2020, umukino uzabera i Kigali. Sugira Ernest watsinze igitego cy’u Rwanda mu mukino wabereye muri Ethiopia arashaka no gutsinda igitego kizayisezerera mu irushanwa mu mukino wo kwishyura.
Amavubi ya CHAN afite icyizere cyo gusezerera Ethiopia
Mu mukino wa gicuti wabaye
ku wa Mbere w’iki cyumweru u Rwanda rwanganyije na na Tanzania 0-0 mu mukino
wabereye i Kigali. Ni umukino rutahizamu Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbuye
Kagere Medie, iminota itari myinshi Sugira yakinnye yeretse abanyarwanda ko ari
umukinnyi ukwiye guhabwa icyizere ubundi akabereka ibyo ashoboye. Kubera ko
iminota yakinnye yaremye uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko bikanga,
hari n'aho yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Tanzaniya
arabacenga yubura amaso ahereza umupira Haruna Niyonzima awuteye ugarurwa n’igiti
cy’izamu.
Ethiopia izakina n'u Rwanda iragera i Kigali kuri uyu wa Kane
Uburyo uyu rutahizamu
amaze iminsi yitwara haba mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu kipe y’igihugu
Amavubi, ukongeraho n’igitego yatsindiye muri Ethiopia, ibyo byose byatumye abanyarwanda bongera kwibuka Sugira
Ernest wahetse u Rwanda mu mikino y’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.
Sugira Ernest ku mukino wa gicuti wa Tanzania yari yabanje hanze y'ikibuga
Aganira n’itangazamakuru
nyuma y’imyitozo Sugira yavuze ko ashaka gutsinda Ethiopia igitego kiyisezerera
mu irushanwa nk'uko n’ubundi yabatsindiye iwabo.
Yagize ati” Twiteguye
umukino neza, umwuka ni mwiza ndetse na Morali ni yose mu ikipe twizeye ko
tuzasezerera Ethiopia tugakatisha itike itujyana muri Cameroun. Ubushize
nabatsindiye igitego iwabo, kuri iyi nshuro ndashaka kongera kubatsinda noneho
igitego kizaduhesha itike yo kujya muri Cameroun, tugasezerera Ethiopia kandi twizeye
ko tuzabikora”.
Mu bakinnyi 27 umutoza
Mashami Vincent yahamagaye ngo bitegure umukino wa Ethiopia uteganijwe kuba ku
wa Gatandatu w’iki cyumweru, 23 gusa nibo bari mu mwiherero. Ubwo ntibarimo
Medie Kagere na Jacques Tuyisenge basubiye mu makipe yabo, wongeyeho
Mashingilwa Kibengo Jimmy utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina ndetse na
Mutsinzi Ange utarigeze yitabira.
Amavubi y'u Rwanda ku wa Gatandatu azakira Ethiopia mu mukino wo
kwishyura w'ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri
Cameroun, umukino ubanza wabereye muri Ethiopia, warangiye u Rwanda rutsinze
igitego 1-0 mu kwezi gushize.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO