RFL
Kigali

Gahongayire agiye guhura no kuganira n'abakobwa mu gikorwa yise 'Meet & Talk with Aline Gahongayire' kizabera ahagizwe ibanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2019 12:27
1


Aline Gahongayire yateguye igikorwa cyo guhura n'abakobwa hagati y'imyaka 18 na 30 mu mugoroba yise MEET&TALK with Aline Gahongayire, ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda ni 'Duhure Tuganire', uzaba ku itariki ya 27 Ukwakira 2019.



Aline Gahongayire yamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye nka; Hari impanvu Pe, Iyabivuze, Ndanyuzwe, Warampishe, Nta banga n’izindi. Ku bijyanye n'iki gikorwa yateguye 'Meet & Talk with Aline Gahongayire', yashyizeho nimero ya telefone abantu bashobora guhamagaraho ndetse iyo nimero yanayishyize kuri Instagram ye. Avuga kuri iki gikorwa yateguye, yagize ati:

Uyu mugoroba ni ubwa mbere nzaba nywukoze, cyane cyane biturutse ku busabe bw'abantu benshi bifuzaga ko duhura tukaganira. Aho gahunda izabera ntabwo nifuza kuhatangaza, hazamenyeshwa abiyandikishije gusa. Hari umubare nihaye bitewe n'uko nifuza ko igikorwa kizagenda, uwo mubare ugezeho tuzahita dufunga kwandika abantu. Ubu tugeze kuri 80% y'umubare w'abantu bamaze kwiyandikisha.

Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda, yatangaje ko uyu mugoroba yateguye uzitabirwa gusa n'abakobwa n'abagore kuva ku myaka 18 kugera kuri 30. Ni bo azahura nabo gusa. Yemeza ko ari umwanya mwiza ku bakobwa bamukunda kandi bifuza guhura no kuganira nawe. Aho iki gikorwa kizabera yahagize ibanga, atangaza ko hazamenyeshwa gusa abiyandikisha.

Gahongayire yagiye agaragara mu bikorwa by’ubugiraneza nyo gufasha abatishoboye mu miryango itandukanye biciye mu muryango abereye umuyobozi ariwo NDI INEZA Foundation. Ku bijyanye n'umuziki, uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Ntabanga' yanditswe na Ishimwe Clement ari nawe wayitunganyije mu buryo bw'amajwi.


Aline Gahongayire agiye guhura n'abakobwa bakumunda

REBA HANO 'NTA BANGA' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben4 years ago
    PNjye nihaba meet@talk with Gahima niyo nzajyamo.





Inyarwanda BACKGROUND