RFL
Kigali

Korali Narada ya Methodiste Libre igiye gukora igitaramo yatumiyemo Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 11:45
2


Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 19 na 20 Ukwakira muri Methodiste Libre Paruwase ya Kicukiro harabera igitaramo gikomeye kigiye guhuriza hamwe korali Narada ibarizwa muri iyi Paruwase na korali Shalom ikunzwe na benshi ibarizwa muri ADEPR Paruwase ya Nyarugenge.



Nyuma yo kwegeranya indirimbo zabo zigatunganywa mu buryo bw’amajwi guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli, korali Narada igiye gukora igitaramo cyo gushyira hanze umuzingo wabo wa 2 w’amajwi bise“Ntacyo ngushinja live concert” Ni igitaramo kizaba iminsi ibiri kuko kigomba guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 gisozwe ku cyumweru tariki 20 Ukwakira. Iyi minsi yombi kizajya gitangira saa munani gisozwe saa kumi n’ebyiri.


Korali Narada

Uretse korali Ibyiringiro na Worship Team zibarizwa muri iyi paruwase hanatumiwe Korali Coeur Joyeux izaturuka mu Bugarama hakiyongeraho na Korali Shalom izaturuka muri ADEPR Nyarugenge ikomeje kugenda yitabazwa n’andi makorali kandi bagakorana ubwitange budasanzwe uwahageze wese agataha umutima wuzuye indirimbo. Muri iki gitaramo umwigisha azaba ari Reverand Pasiteri Munyamahoro Charles ari nawe muyobozi w’iyi Paruwase.

Narada ni Korali nkuru ibarizwa muri Methodiste Paruwasi ya Kicukiro. Yatangiye umurimo muri 2009 nyuma yo guhuriza hamwe Korali zigera kuri 3 zabarizwaga muri iyi Paruwasi mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga harimo Korali Ijwi ry’impanda, Sioni ndetse n’Abiyemeje. Nyuma yo guhuriza hamwe izi mbaraga batangiye gukora babishyizeho umwete ndetse bazamura urwego rw’imikorere n’imikoranire haba mu itorero ndetse no mu yandi ma paruwasi atandukanye abarizwa mu itorero Methoditse. 


Korali Narada

Mu mwaka wa 2017 ni bwo bamuritse umuzingo wabo wa mbere w’amajwi igitaramo. Umuyobozi w’iyi korali Ngarambe Daniel avuga ko iki gitaramo cyabasigiye isomo rikomeye ku buryo uyu muzingo uzaba ufite itandukaniro cyane ni uwa mbere. Muri iki gitaramo korali Narada igiye gukora, kwinjira bizaba ari Ubuntu ku bantu bose.


Shalom choir yo muri ADEPR yatumiwe mu gitaramo na Narada choir yo muri Methodiste Libre


Igiterane cyateguwe na Narada choir ya Methodistre Libre Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimbabazi Florence4 years ago
    Tunejejwe no kuzabana nabo bakozi b'Imana. Kandi mumbwirire Choral Narada ko tubakunda,kandi tukaba tubashyigikiye.
  • Nzungize Eric4 years ago
    Ntibisanzwe kuba shalom izajya muri mehodiste ivuye muri ADEPR ndumva binshishikaje kuzaba mpari ariko numvishe indirimbo za NARADA choir kuri life radio no kuri frash FM numva ninziza cyanepe





Inyarwanda BACKGROUND