RFL
Kigali

Interuro eshatu ababyeyi bavuga zigasenya abana ku buryo bukomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/10/2019 10:21
1


Kwigirira icyizere ni imwe mu mpano nziza ushobora guha umwana wawe, akiyumva nk’umuntu ukunzwe, wishimye iteka kuko mu gukura kwe azahora yiyumvamo ko ashoboye buri kimwe, guhakana ntibyamurangwaho mu gihe wamutoje kwigirira icyizere akiri muto.



Iyo bitabaye ibyo rero ugasanga umwana nta cyizere yifitiye, ahanini usanga abikomora ku babyeyi be cyangwa se abamurera aho amagambo amwe n’amwe ashobora kumwangiza mu buryo bw’imitekerereze ukazasanga ntacyo yimariye kubera ayo magambo mabi yabwiwe.

Ubusanzwe icyizere nicyo ushobora kugenderaho ureba niba umwana wawe ari mu nzira nziza cyangwa se ari gusubira inyuma mu mitekerereze, ashobora gutsindwa ariko agifite na cya cyizere, ashobora nanone gutsindwa akumva ntacyo amaze nta n’icyo bimubwiye bitewe n’uko wamwubatse.

Muri uko gutoza umwana kwigirira icyizere rero, ni byiza ko wirinda izi nteruro eshatu kuko zishobora kumusenya cyane:

Ntacyo uri cyo, ntacyo umaze: Ijambo rigira imbaraga zikomeye cyane mu mitekerereze ya muntu, iyo ubwiye umwana ko ntacyo amaze na we akora uko ashoboye akibona nk’umuntu udafite icyo amaze koko, iryo jambo riragenda rikamwangiza mu mutwe ku buryo bukomeye, icyo akoze cyose akagikora n’ubundi azi ko ntacyo amaze, ni byiza kubanza gutekereza ku ijambo ugiye kubwira umwana kuko rishobra kumwangiza wese.

Mukuru wawe cyangwa se murumuna wawe ni we mwiza kukuruta: Ntabwo ari byiza kugereranya abana gutyo kuko uwo uciye intege arazicika rwose, ugahora ubona ko ari hasi koko kandi burya byaratewe nawe igihe umubwira ko adashoboye.

Aho kugira ngo ukoreshe ijambo rica intege umwana, gerageze ukoreshe irimutera imbaraga, aho kumubwira ko bagenzi be ari bo beza, mubwire agerageze kumera nka bo umurememo icyizere azabigeraho biherekejwe no kumushimira ku bw’ibyiza yakoze.

Gukankamira umwana: Ijambo ryose ubwiye umwana rigomba kuba ari ryiza, niba umusaba gukora icyumba cye neza, mubwire ko ari ishema rye atari iryawe kandi nabwo ukoresheje ijambo ryiza n’ijwi rituje nibwo umwana yumva kuruta uko wamukankamira.

Wibuke neza ko burya umwana afata cyane ibyo abona ukora kuruta uko afata ibyo umwigishije.

Passeportsante.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire claudine 4 years ago
    nibyiza kunama mutugiriye cyane nkabafite abana cq ababateganya ark bibaye mwatumbwira nuko bitwara mugihe utwite umwana munda murakoze mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu





Inyarwanda BACKGROUND