Kwigirira icyizere ni imwe mu mpano nziza ushobora guha umwana wawe, akiyumva nk’umuntu ukunzwe, wishimye iteka kuko mu gukura kwe azahora yiyumvamo ko ashoboye buri kimwe, guhakana ntibyamurangwaho mu gihe wamutoje kwigirira icyizere akiri muto.
Ubusanzwe
icyizere nicyo ushobora kugenderaho ureba niba umwana wawe ari mu nzira nziza
cyangwa se ari gusubira inyuma mu mitekerereze, ashobora gutsindwa ariko
agifite na cya cyizere, ashobora nanone gutsindwa akumva ntacyo amaze nta n’icyo
bimubwiye bitewe n’uko wamwubatse.
Muri
uko gutoza umwana kwigirira icyizere rero, ni byiza ko wirinda izi nteruro
eshatu kuko zishobora kumusenya cyane:
Ntacyo
uri cyo, ntacyo umaze: Ijambo rigira imbaraga zikomeye cyane mu mitekerereze ya
muntu, iyo ubwiye umwana ko ntacyo amaze na we akora uko ashoboye akibona nk’umuntu
udafite icyo amaze koko, iryo jambo riragenda rikamwangiza mu mutwe ku buryo
bukomeye, icyo akoze cyose akagikora n’ubundi azi ko ntacyo amaze, ni byiza
kubanza gutekereza ku ijambo ugiye kubwira umwana kuko rishobra kumwangiza wese.
Mukuru
wawe cyangwa se murumuna wawe ni we mwiza kukuruta: Ntabwo ari byiza kugereranya
abana gutyo kuko uwo uciye intege arazicika
rwose, ugahora ubona ko ari hasi koko kandi burya byaratewe nawe igihe umubwira
ko adashoboye.
Aho
kugira ngo ukoreshe ijambo rica intege umwana, gerageze ukoreshe irimutera
imbaraga, aho kumubwira ko bagenzi be ari bo beza, mubwire agerageze kumera nka
bo umurememo icyizere azabigeraho biherekejwe no kumushimira ku bw’ibyiza yakoze.
Gukankamira
umwana: Ijambo ryose ubwiye umwana rigomba kuba ari ryiza, niba umusaba gukora
icyumba cye neza, mubwire ko ari ishema rye atari iryawe kandi nabwo ukoresheje
ijambo ryiza n’ijwi rituje nibwo umwana yumva kuruta uko wamukankamira.
Wibuke
neza ko burya umwana afata cyane ibyo abona ukora kuruta uko afata ibyo
umwigishije.
Passeportsante.fr
TANGA IGITECYEREZO