RFL
Kigali

Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya 'Nturi wenyine' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2019 9:52
2


Nyuma y'amasaha macye Israel Mbonyi ateguje abakunzi be indirimbo nshya 'Nturi wenyine', kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze aho yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na producer Bob Chris Raheem mu gihe amajwi yayo yagizwemo uruhare na Bruce Higiro, Mastola na Kevin Mc.Noldy.



Israel Mbonyi ukubutse mu Bwongereza mu rugendo rw'ivugabutumwa, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya 'Nturi wenyine' ari inkuru ishushanya urukundo Imana ikunda abantu. Ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album ye nshya 'Mbwira'. Yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ari inkuru y'umwana wahemukiye umubyeyi we akagenda akaba ikirara nyuma akibuka ko afite umubyeyi umukunda akagaruka mu rugo. 


Israel Mbonyi mu mashusho y'indirimbo 'Nturi wenyine'

Israel Mbonyi ubwo yasobanuraga byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya agaragaramo ari umubaji, yagize ati: "Ni story y’umwana wahemukiye umubyeyi we akagenda akaba ikirara hanyuma akibuka ko afite umubyeyi umukunda nubwo yamucumuyeho. Agafata urugendo rwo kugaruka iwabo maze se yamubona akamwishimira akamwakira neza." 


Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo umukinnyi wa filime Celestin Gakwaya ukina atoteza abakozi be. Abandi bagaragara mu mukino uri muri iyi ndirimbo ni; Nkota Eugene, Buragwabugabo na Allain Habyarimana ari nawe mukinnyi w'imena. Iyi ndirimbo 'Nturi wenyine' ibaye iya kabiri igaragaraza amashusho Israel Mbonyi akoze kuva atangiye umuziki nyuma ya 'Karame' aheruka gushyira hanze.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTURI WENYINE' YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAROSI4 years ago
    Ndabashuhuje mu isina rya Yesu chrit ndabakunda cyane ,mutegure concel ibutare
  • Eric irankunda2 years ago
    Indirimbo nziza cane naje nakunze mubuzima bwanje





Inyarwanda BACKGROUND