RFL
Kigali

Agahigo gafitwe na Lucía Zarate ko kugira 2.1kg ku myaka 17 nta muntu uragakuraho, menya byinshi bitangaje kuri we!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/10/2019 10:13
0


Zarate yavukiye mu gihugu cya Mexico mu gace ka San Carlos Nuevo Guaymas. Yavutse mu 1864 aza gutabaruka ku myaka 26. Uyu mugore ni we wabayeho mu mateka y’Isi wabayeho afite ibiro bicye kurusha abandi ndetse yatwaye igihembo cya Guinness World Records “lightest recorded adult”.



Agace ka San Carlos Nuevo Guaymas, Lucia yavukiyemo ubu ni ko kitwa Ursulo Galvan. Yabayeho afite ibiro bicye ku buryo bukabije cyane. Yari afite uburebure bungana na sentimetero 61(610mm), gusa imikurire ye yari itangaje kuko byageze aho iwabo haba ikintu kimeze nk'inzu ndangamateka kuko abantu ntibibazaga umuntu ushobora kugira imyaka igera kuri 17 ufite kilogarama 2.1.

Zarata ku myaka 12 yaje kwitabira imurikagagurisha, abantu bakajya bajya kumureba, gusa aha bari baramaze kwimuka bava muri Mexico bajya muri Amerika we n'ababyeyi be. Nk'uko ikinyamakuru Strand Magazine kibitangaza uyu mukobwa yarangije gukura afite umwaka umwe. Lucia yaje kwitaba Imana ku myaka 26 azize indwara ya hypothermia. Nyuma y'uko ababyeyi be bimukiye muri Amerika yaje kuhagera amenya icyongereza gitomoye ku buryo bavuga ko nta kibazo uwamubonaga ndetse nabo bavuganaga babonaga afite.Ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko, haje gutakazwa amafaranga menshi ndetse n'abaganga bagenzura niba koko Lucia afite imyaka 12 kuko yari muto bikabije, gusa ntwabo ari we muntu wabayeho mugufi mu mateka y’Isi kuko hari abandi bantu babayeho bafite ubugufi buri munsi y'ubwe. Uyu mukobwa kuva isi yabaho ni we muntu wabayeho ufite ibiro bicye cyane kurusha abandi bose ndetse kubera aka gahigo byamuhesheje kujya mu gitabo cya Guinness World Records gishyirwamo bantu bakoze ibintu bitakozwe n'undi uwo ari we wese. Image result for images of Lucía Zárate

Src: peoplepill.com, pinterest.com, wikidata.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND