RFL
Kigali

Mugisha Lionel mu ndirimbo 'Feeling' yavuze ku musore ugaragaza ibyiyumviro ku mukunzi we-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2019 18:26
0


Umuhanzi Mugisha Lionel kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Feeling’. Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri kuva uyu muhanzi yagirana amasezerano na Future Records nyuma y’uko yegukanye umwana wa kabiri mu irushanwa rya ‘I’m the future’.



Iyi ndirimbo ‘Feeling’ ifite iminota itatu n’amasegonda 06’, iri mu njyana ya Afro Pop.

Mugisha Lionel yatangarije INYARWANDA, ko babanje guhitamo izina ry’indirimbo mbere y’uko bayandika we na Producer David.

Yagize ati “Ushobora gukundana n’umuntu noneho ugashaka ukuntu ibyiyumviro byawe biri mu mutima ubishyira ahagaragara ugakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose.

“Yaba mu kubimwereka mu buryo bw’ibikorwa cyangwa kubimubwira mu buryo bw’umunwa…ni ugusohora ibyuyimviro by’umutima bikagera hanze ubyereka uwo ukunda.”

Lionel yinjiye muri Future Records nyuma y'uko yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa 'I'm the Future'

Lionel Mugisha avuga ko mu gihe amaze muri Future Records yishimira ko imiryango y'umuziki we yagutse.

Ati "Future Records ndabashimira kuko bangejeje ahantu heza bambereye nk'ikiraro cyinyijiza mu muziki kandi bankorera ibintu binini cyane sinzi uko nabivuga.

Ku rwego rwanjye sinari nziko nasohora indirimbo nk'iyi..ni indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga n'abanyarwanda n'abandi bazayikunda."

Yavuze ko mu minsi iri mbere azashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mad Love’ imaze kurebwa n’abantu barenga 12 mu gihe cy’amezi atatu imaze ku rubuga rwa Youtube.

Mu buryo bw’amajwi(Audio) iyi ndirimbo ‘Feeling’ yakozwe na Producer David muri Future Records.

Lionel yasohoye indirimbo 'Feeling'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FEELING' YA LIONEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND